• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, umusaza w’imyaka 90 y'amavuko witwa Mudaheranwa Jean Bosco, yasanzwe yishwe bikekwa ko byakozwe n’umwuzukuru we amuhora amafaranga yari yagurishije ikibanza.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarufunzo, mu Kagari ka Kagasa, Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 25 Gashyantare 2026.

Uru rupfu rwa nyakwigendera rwabaye nyuma yo kugurisha ikibanza cyo kubakamo ubwiherero ibihumbi 500,000Frw, aho umugore avuga ko batunguwe n'urupfu rwe.

Mu gihe abaturanyi b’uyu muryango bamenye iby’uru rupfu bavuze ko bigaragara ko uwo musaza yakubiswe umuhini mbere yo gupfa.

Bakomeje bavuga ko abamwishe baba bamuhoye amafaranga ibihumbi 500,000Frw yari afite gusa bagashyira mu majwi umwuzukuru we babanaga.

Aba baturage basaba ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ubwabigizemo uruhare azabihanirwe by'intangarugero.

Umvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya amakuru, avuga ko ukekwaho kwica nyakwigendera yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. 

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe inzego zirimo Polisi na RIB zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyateye urupfu rwe.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments