Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje bidasubirwaho ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 ivugururuye, aho yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw ku yari yemejwe mbere, ikagera kuri miliyari 6.952 Frw.
Inteko yari yemeje
uwo mushinga w’itegeko, ukaba uzashyikirizwa komisiyo ifite ingengo y’imari mu
nshingano ngo usuzumwe ingingo ku yindi mbere yo kwemeza ingengo y’imari nshya.
Biteganyijwe ko amafaranga ava imbere mu gihugu azinjira azaba
angana na miliyari 4.662,7 Frw arimo imisoro ingana na 3.655,3 Frw, inguzanyo
z’imbere mu gihugu zingana na miliyari 516,5 Frw, n’andi arimo akomoka ku
mitungo, ku bintu na serivisi byagurishijwe ndetse n’amande n’ibihano angana na
miliyari 490,8 Frw.
Ku ruhande rw’amafaranga yinjira ava mu mahanga, angana na
miliyari 2.289,3 Frw arimo inguzanyo zingana na miliyari 1.639,7 Frw n’impano
zingana na miliyari 649,6 Frw.
Ni amafaranga yasaranganyijwe uko azakoreshwa mu buryo
butandukanye kandi bushingiye ku bigomba gukorwa n’ubwihutirwe bwabyo.
Ingengo y’imari isanzwe yagenwe ingana na miliyari 4.836,2 Frw
harimo azifashishwa mu kwishyura imishahara y’abakozi angana na miliyari
1.167,2 Frw, ibintu na serivisi angana na miliyari 1.038,8 Frw, azifashishwa
kwishyura inyungu angana na miliyari 536,4 Frw.
Hari kandi amafaranga azifashishwa mu gukoresha ibikoresho
birambye, impano, inguzanyo, imisanzu n’inkunga zihabwa abatishoboye n’ibindi
bitandukanye.
Ingengo y’imari y’iterambere ingana na miliyari 2,115,8
akazakoreshwa mu mishinga itandukanye y’iterambere hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yari
yasobanuriye abadepite ko igabanyuka ry’ingengo y’imari ryaturutse ku mpinduka
zakozwe mu gushaka amafaranga akoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege
mpuzamahanga gishya cya Kigali. Yagabanyutseho miliyari 168,2 Frw ku mafaranga
yasabwaga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Hari kandi, uburyo bwari buteganyijwe bwo kwishyura inguzanyo ya
RwandAir mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bwaravuguruwe bituma izo
nguzanyo zizatangira kwishyurwa buhoro buhoro guhera mu mwaka w’ingengo y’imari
wa 2026/2027.
Iryo gabanyuka ry’ingengo y’imari kandi ryuzuzanyije n’izamuka
ry’amafaranga aturuka hanze akoreshwa mu mishinga y’iterambere bitewe n’amafaranga
ateganyijwe guturuka mu nkunga n’inguzanyo z’amahanga.
Impinduka z’ingenzi zikubiye mu ivugururwa ry’iyi ngengo y’imari
ni amafaranga azinjizwa, kwiyongera kw’amafaranga aturuka mu misoro; kwiyongera
kw’andi mafaranga no kwiyongera kw’inkunga n’inguzanyo z’amahanga zikoreshwa mu
mishinga y’iterambere no kugabanuka kw’inguzanyo z’amahanga zinyuzwa mu kigega
cya Leta.
Nubwo ingengo y’imari yagabanyutse, Leta yerekanye ko amafaranga
aturuka hanze y’Igihugu yari ateganyijwe aziyongeraho miliyari 250,5 Frw cyane
cyane ay’inkunga n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.
Bizajyana n’uko ingengo y’imari igenewe imishinga y’iterambere
na yo iziyongeraho miliyari 253,3 Frw.