• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE



Mu rwego rwo guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Francophonie (OIF), Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba, Juliana Amato Lumumba, nk’umukandida w’iki gihugu. 

Juliana Lumumba, w’imyaka 70 y'amavuko, afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu buyobozi, dipolomasi, umuco, ndetse n’ubutwererane bw’amahanga.

Juliana yize muri kaminuza i Paris mu Bufaransa, akaba yarabaye Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n’isakazamakuru ndetse Minisitiri w'Umuco muri guverinoma ya Laurent Désiré Kabila kuva mu 1997 kugeza mu 2001. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’ingaga z’ubucuruzi muri Afurika kuva mu 2007 kugeza 2015. 

Afite kandi ubumenyi mu ndimi nyinshi, zirimo Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza, Igiswayile n’Ilingala, byongera kumufasha kuba umukandida ukwiye kuyobora OIF.

Umukandida wa Lumumba azahatanira uyu mwanya na Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi umaze imyaka 7 ayobora OIF. Mushikiwabo, wavutse mu 1961, afite uburambe bw’imyaka myinshi mu nzego zitandukanye z’imiyoborere, yaba muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ndetse no muri Guverinoma y’u Rwanda aho yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n’Ubutwererane.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira Mushikiwabo mu guhatanira manda ya gatatu nyuma y’aho ibihugu byinshi muri OIF bishimye ibyo yagejeje kuri uyu muryango, bikamwizeza kongera kumutora.

Igihe nyacyo cyo gutora Umuyobozi w'uyu muryango kizaba hagati ya tariki ya 15 na 16 Ugushyingo 2026 mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments