Umuhanzikazi Bwiza agiye kwerekeza ku
mugabane w’u Burayi, aho ategerejwe mu gitaramo kizabera i Stockholm muri
Suède, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore no gutangiza ku
mugaragaro urugendo rw’Album ye nshya yise ‘Home’.
Nyuma yo
gususurutsa abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, Bwiza
ntari kuruhuka. Ku wa 7 Werurwe 2026, azataramira i Stockholm mu gitaramo
cyiswe “Celebrating Women’s Day”, kizaba kibanziriza umunsi nyir’izina wahariwe
abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka ku Isi.
Iki gitaramo
si igitaramo gisanzwe. Uretse kuba kizaba ari umwanya wo kwishimira uruhare
rw’umugore mu muryango no mu iterambere ry’Isi, kizaba gifite n’intego yo
gukangurira abantu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer),
indwara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi mu bagore ku Isi.
Mu butumwa
yashyize kuri Instagram, Bwiza yagaragaje ko iki gitaramo kirenze kuba ari
ukwishimisha gusa. Yagize ati "Stockholm, ubu ni ubutumire bwanyu! (Ni
ukubatumira mwese kuzitabira iki gitaramo).
Ni ibirori
byo kwizihiza no guha agaciro abagore. Ni ubukangurambaga bw’abishyize hamwe
bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Ni umugoroba aho umuziki uzasusurutsa
imitima kurusha uko ikote iryo ari ryo ryose ryabigenza.”
Aya magambo
agaragaza ko Bwiza atazaba aje gutanga ibyishimo gusa, ahubwo azaba aje no
gutanga umusanzu mu bukangurambaga bw’ubuzima, ahuza umuziki n’impamvu zifitiye
akamaro sosiyete.
Igitaramo
cya Stockholm kizabanziriza uruhererekane rw’ibitaramo mpuzamahanga Bwiza
ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Canada, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Ibi bitaramo
biteganyijwe gutangira muri Kamena 2026, byose bikaba byarahujwe no kumurika
Album ye ya gatatu yise ‘Home’, Album itegerejweho kugaragaza indi ntera mu
buhanzi bwe.
Mu myaka
itanu ishize yinjiye mu muziki, Bwiza amaze gushyira hanze Album ebyiri
zakunzwe cyane, ndetse indirimbo ze nka ‘Ahazaza’, ‘Ready’, ‘Exchange’, ‘Carry
Me’ n’izindi zimushyira mu bakobwa bafite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda.
Urugendo rwa
Bwiza rugaragaza ishusho y’umuhanzikazi uri gukura mu buryo bugaragara, atava
ku murongo w’umuco n’indangagaciro ze, ariko akabasha no guhuza isoko
mpuzamahanga.
Kuba
ategerejwe i Stockholm mu gitaramo gifite intego yo kwizihiza abagore no
kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, mbere yo kwerekeza mu yindi migabane, ni
indi ntambwe ikomeye mu kumenyekanisha umuziki Nyarwanda ku ruhando
mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts