Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, uyu munsi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
We n'itsinda
ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za
Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo
Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere. Inzego
z'umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye ubushake bwo gukomeza
ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z'ibikorwa bya
gisirikare.
Izi ntumwa
zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo.
Muri ibyo biganiro, bahawe ishusho y’umutekano uri muri iyi ntara.
Ibiganiro
kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza
Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho
gushimangira umutekano muri iyi ntara.
Major
General Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego
z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa
n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri
Cabo Delgado. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa
bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.
Major
General Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu
kurwanya iterabwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Impande
zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze
rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.
Mu nama
yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z'u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, yashimye
uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu
ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.
Ku mugoroba
w’uyu munsi kandi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka yasuye
Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo
Delgado. Aganira n'Ingabo n'Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw'Umugaba
w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,
Nyakubahwa Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi
kabo.
Major
General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura
ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y'ubutumwa barimo, bugamije
gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no gufasha
muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.
Like This Post? Related Posts