• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

U Burusiya na Ukraine byongeye guhererekanya imirambo y’abasirikare baguye mu ntambara, nk’uko byatangajwe ku wa Kane n’umuyobozi w’itsinda ry’u Burusiya mu biganiro n’i Kyiv, Vladimir Medinsky.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Telegram, Medinsky yavuze ko “Ukraine yakiriye imirambo y’abasirikare 1,000 bayo,” mu gihe “u Burusiya bwongeye kwakira imirambo y’abasirikare babwo 35.”

Ihererekanyabubasha riheruka ryabaye ku wa 29 Mutarama, aho Moscou yashyikirije Ukraine imirambo 1,000, na ho Ukraine igasubiza imirambo y’abasirikare 38 b’Abarusiya.

Nk’uko Vladimir Medinsky yabisobanuye, ibi bikorwa biri mu rwego rw’amasezerano impande zombi zagiranye i Istanbul mu 2025, agamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi n’ubwiyunge ku miryango y’abaguye ku rugamba.

Kuva intambara yatangira hagati y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu byombi byanakoze ihererekanyabubasha ry’imfungwa z’intambara kenshi, bikorwa byorohejwe n’ubuhuza bw’United Arab Emirates na United States.

Nk’uko byatangajwe n’umukomisiyo w’u Burusiya ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Tatiana Moskalkova, mu mwaka wa 2025 abasirikare barenga 1,800 b’Abarusiya basubijwe iwabo nyuma yo kuva mu bunyage bwa Ukraine binyuze muri ayo masezerano yo guhererekanya imfungwa.

Ihererekanyabubasha ry’imirambo n’imfungwa rikomeje gufatwa nk’intambwe y’ingenzi mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kugabanya ubukana bw’intambara, nubwo imirwano hagati y’impande zombi igikomeje mu bice bitandukanye by’urugamba.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments