Ku wa 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John. Icyakora Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Urukiko rwavuze ko hari iminsi
30 yo kujurira.
Itabwa muri yombi ry’abari
muri iyi dosiye uko ari batanu ishingiye ku kirego cya Uworizagwira
Florient alias Yampano cyo ku wa 09 Ugushyingo 2025.
Nyuma y’uko Yampano
atanze ikirego muri RIB, icyakurikiyeho ni uguta muri yombi urusorongo abarimo
Ishimwe Patrick alias Pazzo Man wabimburiye abandi ku wa 11 Ugushyingo 2025.
Hakurikiyeho Kalisa John alias Kjohn wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Ku wa
18 Ugushyingo 2025 RIB yataye muri yombi Ishimwe Francois Xavier.
Nyuma y’iminsi umunani
iperereza rikorwa ku wa 26 Ugushyingo 2025 nibwo RIB yafunze Uzabakiriho
Cyprien alias Djihad na Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta.
Ku wa 04 Ukuboza 2025
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Urubanza rw’abo batanu bahuriye
muri dosiye imwe. Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yagaragje ko atiteguye
kuburana kandi ko umwunganizi we adahari.
Urubanza rwahise rwimurirwa
ku wa 11 Ukuboza 2025. Icyo gihe bose bari bakiri muri kasho kuko baburanaga ku
ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Kuri iyo tariki baraburanye noneho bose
bagaragaza ko barengana ndetse basabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Kuri buri wese yagaragarije
Urukiko ko atigeze asakaza amashusho y’urukozasoni icyakora bane muri bo
bibagiwe igice cy’itegeko riri kubakurikirana aho ryateganyije kugira uruhare
mu isakazwa ry’ayo mashusho.
Hari ku wa Gatatu tariki 17
Ukuboza 2025 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomaga umwanzuro w’urubanza
rwa bariya batanu bahuriye kuri dosiye imwe. Yari inkuru nziza kuri Kjohn warekuwe
by’agateganyo ariko bagenzi be bane,urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30
y’agateganyo.
Urukiko rwasobanuye ko hari
iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo. Nyuma y’iminsi 12 Urukiko Rwisumbuye
rwa Nyarugenge rwaburanishije Ubujurire bw’abo bane bari baramaze kujya I
Mageragere.
Urubanza rw’ubujurire
bararutsinzwe, noneho batangira kwiga urubanza mu mizi.
Hari ku wa Mbere tariki 05 Mutarama
2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwashyikirijwe raporo
y’urubanza rwabo ari na byo byashingiweho rufata umwanzuro.
Umucamanza Mukuru yagaragaje ko asesenguye raporo
y’urubanza rwabo Uzabakiriho Cyprien bagasanga yari yarashinze ‘Group ya
WhatsApp’ yise Abachou ndetse hanagaragayemo amashusho yumvikanyemo aririmba
indirimbo yateraga amatsiko abantu ngo bajye kuyashaka ibyo byashingiweho
urukiko rusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo ko umwanzuro w’Urukiko
rw’Ibanze rwa Kicukiro washyirwa mu bikorwa.
Ku bijyanye na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man,
Urukiko rwasanze nta guhanahana amashusho hagati ya Djihad na Patrick ariko
byabayeho kuri KJohn Owakabi. Rukomeza ruvuga ko raporo igaragaza ko Ishimwe
yavuganye na MUZAFARU Ddumba , asaba Ishimwe ko yasiba ayo mashusho kuko
yashakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Iperereza rigaragaza kandi ko Patrick yahaye KJohn
Video ariko atigeze ayikwirakwiza ku bandi. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
rusanga ingingo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick
iminsi 30 y’agateganyo ifite ishingiro.
Naho kuri Ishinwe Francois Xavier bigaragara ko
yari afite itsinda (group) irimo abantu 319 yitwa ‘Rwanda Burundi Uganda Prono’
aho yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga ingingo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick iminsi 30
y’agateganyo ifite ishingiro.
Muri raporo y’urubanza rwa Kwizera Nestor,
byagaragaye ko telefone ye yagiye yakira ubutumwa bw’abasabaga ayo mashusho ya
Yampano na we agahita ayabohereza, akaba yari afite ‘Group ya Whatsap’ igamije
gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’urukozasoni yitwa Hard Talk, yari irimo
abantu 225 na yo yatangirwagamo video zirimo n’iya Yampano. Ku wa 17
Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije mu mizi bose uko
batanu.
Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye
gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara
amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa
cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa
amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku
rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba,
utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa
mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano
mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza,
wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni
akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu
y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya
mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha
ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu,
n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze
3,000.0000Frw.