Nibura abantu 15 bapfuye abandi 31 barakomereka nyuma y’uko indege y’Ingabo zirwanira mu kirere za Bolivia iguye mu mujyi wa El Alto mu burengerazuba bw’igihugu.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu, tarikin ya 27 Gashyantare 2026, Saa 18:15 z’ijoro ku isaha yaho (22:15 GMT), ubwo indege yari igeze ku kibuga cy’indege cya El Alto International Airport ivuye mu mujyi wa Santa Cruz de la Sierra, nk’uko abayobozi mu by’indege babitangaje.
Amakuru avuga ko indege yanyereye ku murongo w’indege (runway) ikagonga imodoka zari hafi aho zikangirika bikomeye.
Minisiteri y’Ingabo yemeje ko indege yari Lockheed C-130 Hercules, yari itwaye inoti nshya za Banki Nkuru ya Bolivia (Central Bank of Bolivia). Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, Sergio Lora, yavuze ko abari bayirimo ari umunani, barimo abakozi, abashinzwe imizigo n’abapilote.
Nyuma y’impanuka, polisi yarashe ibyuka biryana mu maso (tear gas) mu rwego rwo gutatanya imbaga y’abantu bashakaga gutwara inoti zari zanyanyagiye aho indege yaguye. Amashusho yakwirakwijwe yagaragazaga indege yangiritse cyane n’imodoka zashwanyaguritse. Abantu bamwe bagaragaye biruka bahunga ibyuka biryani mu maso polisi yateraga, abandi batera amabuye ku bapolisi bari bahagaze mu murongo bafite imbunda..
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru muri Bolivia (National Association of Journalists of Bolivia) ryatangaje ko abanyamakuru batewe n’abantu bashakaga kwiba ayo mafaranga, ndetse imodoka ya televiziyo igendanwa “yagabweho igitero mu buryo bukomeye.” Hari abanyamakuru bakomeretse bikomeye bitewe n’amabuye batewe.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Bolivia (Bolivian News Agency) byatangaje ko nibura abantu 12 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ayo mafaranga.
Minisitiri w’Ingabo, Marcelo Salinas, yavuze ko ayo mafaranga nta gaciro mu mategeko afite kuko atari yashyirwa ku isoko na Banki Nkuru kandi ko atari afite nimero ziyiranga (serial numbers). Yongeyeho ko kugerageza kuyakoresha ari icyaha.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 31 bakomerekeye muri iyo mpanuka kandi isaba byihutirwa abashobora gutanga amaraso kubikora mu rwego rwo gutabara abakomeretse.
Ikibuga cy’indege cya El Alto cyahise gifungwa by’agateganyo nyuma y’iyo mpanuka. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, mu gihe bamwe mu bayibonye bavuze ko hari imvura y’urubura nyinshi n’inkuba zakubitaga bikomeye mu gihe indege yagwaga.
Like This Post? Related Posts