• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ingabo za Israel (Israel Defense Forces) zongeye kugaba igitero gikomeye ku butaka bwa Iran, nyuma y’amezi umunani ibihugu byombi bihagaritse intambara yamaze iminsi 12 mu mwaka ushize.

Ibitangazamakuru byo muri Iran, birimo na televiziyo y’igihugu, byemeje ko mu murwa mukuru, Tehran, humvikanye ibisasu bikomeye bikekwa ko ari misile eshatu zarashwe mu duce twiganjemo abaturage benshi. 

Amafoto yasohowe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo BBC agaragaza umwotsi mwinshi wazamutse mu kirere hafi y’ahazwi nka Jomhouri na Hassan Abad rwagati mu mujyi.

Muri Israel na ho hashyizweho ibihe bidasanzwe. Impuruza ziri kumvikana hirya no hino, abaturage basabwa kwegera ahabugenewe hizewe mu gihe hashobora kuraswa misile mu masaha ari imbere.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwatangaje ko iki ari igikorwa cyo kwirinda no gukumira igitero cyashoboraga kugabwa na Iran.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko iki gitero kigamije gukumira akaga katurukaga muri Iran, ashimangira ko igihugu cyose cyashyizwe mu bihe bidasanzwe byo kwirwanaho.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo z’Amerika zatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Iran. Yavuze ko intego ari ukurandura ibyago byihuse byaturukaga ku butegetsi bwa Iran no kurinda inyungu z’Amerika n’abaturage bayo.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ibitero byagabwe no mu yindi mijyi ya Iran, kandi ko hashobora kuba hari ubufatanye hagati ya Amerika na Israel muri ibyo bikorwa, nubwo nta tangazo rirambuye rirabitangaza ku mugaragaro.

Si ubwa mbere ibi bihugu bihanganye muri ubu buryo. Muri Kamena 2025, Israel yagabye ibitero by’indege i Tehran, isobanura ko yari igamije kuburizamo umugambi wa Iran wo guteza imbere intwaro za nucléaire zishobora gushyira mu kaga umutekano wa Israel. 

Mu gusubiza, Iran yarashe misile nyinshi mu mijyi ikomeye ya Israel, iyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Igihugu, Ali Khamenei, watangaje ko bagomba gutanga “isomo rikomeye”.

Tariki ya 22 Kamena, Amerika na yo yagabye igitero cyiswe Midnight Hammer, cyari kigamije gusenya ibikorwaremezo bya nucléaire byo muri Iran, birimo ibigo byo muri Natanz, Isfahan na Fodow.

Nyuma y’iyo ntambara yamaze iminsi 12, ibihugu byombi byahagaritse imirwano, Amerika isaba Iran guhagarika gahunda yayo ya nucléaire.

Ibiganiro byakurikiyeho byari bigamije kugabanya umwuka mubi, ariko Iran yakomeje gushimangira ko idashobora guhagarika gutunganya ingufu za nucléaire, ivuga ko zizifashishwa mu bikorwa bya gisivili.

Ku wa 27 Gashyantare 2026, Perezida Trump yongeye gutangaza ko atanyuzwe n’aho ibiganiro bigeze, ariko ko akiri gutekereza ku cyemezo cya nyuma ku bijyanye n’ibitero bishobora kongera kugabwa i Tehran.

Uko ibintu bihagaze ubu, impande zombi ziri mu mwuka mubi, amahanga akurikiranira hafi aya makimbirane ashobora kongera guteza umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku isi muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments