• Amakuru / MU-RWANDA


Abakorera ingendo mu muhanda wa Jabana ujya ahazwi nko ku baturikiya mu kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana barataka ikibazo cy'umuhanda mubi utaborohereza mu buhahirane n'imigenderanire.

Ni umuhanda uturuka mu isantere iri ku muhanda wa kaburimbo hafi y’ibiro by’umurenge wa Jabana ugakomeza ujya aho bakunda kwita ku baturukiya ho mu kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana w’akarere ka Gasabo. Bavuga ko bagorwa n’ingendo kuko ngo n’abamotari bagerageje kuwishoramo baca amafaranga menshi bitewe n’uwo muhanda udakoze bagasaba ko uyu muhanda wakorwa bikaborohereza ubuhahirane n’imigenderanire kuko bituma ingendo zidakorwa uko bikwiye cyane cyane nk’iyo imvura iguye urekamo amazi ku buryo kubona ahunyura bitoroha.

Umunyamakuru wa Bplus tv yashatse kumenya icyo inzego z’ubuyobozi zivuga kuri iki kibazo ariko umuvugizi w’umujyi wa Kigali yari yiyambaje kuri telefoni ntiyayifashe ndetse n’ubutumwa yandikiwe mu bihe bitandukanye yabusomye ntiyabusubiza ku mpamvu tutamenye. Agize icyo adutangariza twazakigarukaho mu makuru yandi.

Umujyi wa Kigali muri 2025 wari watangaje ko ufite umushinga wo gukora imihanda irenga ibirometero 215, ikazakorwa mu byiciro bigera kuri bitandatu, icyiciro cya mbere kikaba cyararangiye. Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali hamwe n’iterambere ry’ibikorwaremezo muri rusange.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments