Umusore wo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera mu kagali ka Biryogo, yapfuye yiyahuye nyuma yo kwibirwa amafaranga ibihumbi 40 mu kabari yari yanywereyemo.
Ni inkuru yamenyekanye mu masaha yo kumanywa kuri uyu wa 27 Gashyantare
2026 aho Nyakwigendera Ntakirutimana Cleophas w’imyaka 26 yitabye Imana,
bikavugwa ko kuwa 26 yagiye kunywera ahitwa ku Kibahima, baza kuhamwibira
amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000Frw).
Ni inkuru iteye agahinda kuko uyu mubyeyi Mukashyaka Rose ubyara
Nyakwigendera Ntakirutimana avuga ko atanafite ubushobozi bwo kubona ibihumbi
makumyabiri (20.000Frw) byo gupimisha umurambo.
Inkuru irambuye murayisanga muri iyi Video.