• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse ku kigero cya 10%, bikurikira ibitero bya gisirikare Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel zagabye kuri Iran ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Ibyo bitero byahinduye isura y’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, bituma isoko ry’ingufu ku Isi rihungabana mu buryo butunguranye.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko ibyo bitero byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego za gisirikare n’iza politiki. Nubwo Tehran itaratanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, igisubizo cya Iran nticyatinze.

Iran yihimuye, umutekano w’akarere uzamo igikuba

Nyuma y’ibi bitero, Iran yahise irasa ku bihugu bituranye bisanzwe bifatwa nk’inshuti za hafi za Amerika, cyane cyane bifite ibirindiro by’ingabo zayo. Ibi byatumye umwuka w’intambara urushaho gukaza umurego, bitera impungenge ku masoko mpuzamahanga y’ingufu.

Abasesenguzi bavuga ko impungenge zikomeye zishingiye ku mutekano w’inzira ya Strait of Hormuz, inyuramo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi. Iyi nzira iri hagati ya Iran na Oman inyuzwamo buri munsi utugunguru twa peteroli turi hagati ya miliyoni 16 na 21.

Bimwe mu bigo bitwara peteroli byatangaje ko byahagaritse by’agateganyo kunyura muri iyo nzira kubera impungenge z’umutekano, ibintu byahise bigira ingaruka ku biciro.

OPEC n’isoko mpuzamahanga ku gitutu

Ibihugu bigize OPEC birimo Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane inzira ya Hormuz byohereza peteroli ku masoko yo muri Aziya n’ahandi ku Isi. Ihungabana ry’iyo nzira rihita rigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’isoko.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, akagunguru ka peteroli kaguraga amadolari 73$, ariko ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, kari kamaze kugera ku madolari 80$, bingana n’izamuka rya 10% mu minsi ibiri gusa.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko mu gihe intambara yakomeza gukomera cyangwa inzira ya Hormuz igakomeza guhungabana, ibiciro bishobora kugera ku madolari 100$ ku kagunguru cyangwa bikarenga ayo mafaranga.

Ingaruka ku bukungu bw’Isi

Izamuka ry’ibiciro bya peteroli rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane ku bihugu bitumiza peteroli hanze. Ibiciro bya lisansi na mazutu bishobora kuzamuka, bigakurikirwa n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa.

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobora guhura n’igitutu gikomeye ku ngengo y’imari zabyo, mu gihe abaturage na bo bashobora kwibasirwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Icyerekezo

Mu gihe umwuka w’intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran ukomeje gukaza umurego, isi yose ihanze amaso uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere. Icyemezo cyafashwe n’impande zihanganye ku bijyanye n’umutekano w’inzira ya Hormuz ni cyo kizagena niba isoko ry’ingufu rizakomeza guhungabana cyangwa niba rizasubira mu murongo risanzwe.

Ku isoko mpuzamahanga, ikintu kimwe kirasobanutse: amakimbirane ya politiki ashobora mu kanya gato guhindura ubukungu bw’Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments