Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe, isanzwe iri hagati ya milimetero 20 na 90.
Nk’uko byatangajwe na Meteo Rwanda, iminsi izagwamo imvura izaba iri
hagati y’iminsi ine n’itandatu, bitewe n’akarere, aho iteganyijwe kwibanda
cyane hagati ya tariki ya 1 na tariki ya 8 Werurwe. Iyi mvura izaturuka ku
isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi izamuka igana mu karere u
Rwanda ruherereyemo.
Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu Turere twa
Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, ndetse no henshi mu Turere twa
Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Musanze no mu burengerazuba bwa
Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu Turere twa Huye,
Muhanga, Gakenke na Rulindo, henshi mu Turere twa Gicumbi, Ruhango, Nyanza,
Kamonyi na Gisagara, ndetse no mu bice by’amajyaruguru n’uburengerazuba
by’Umujyi wa Kigali.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70
iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, henshi mu Karere ka
Kirehe no mu bice by’Umujyi wa Kigali. Ahasigaye muri iyi ntara hateganyijwe
imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.
Ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30.
Ubushyuhe bwinshi (28–30°C) buteganyijwe cyane mu Turere twa Bugesera,
Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, henshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu kibaya
cya Bugarama.
Ubushyuhe bwo hejuru bucye (20–22°C) buteganyijwe mu Turere twa Musanze,
Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyamagabe na Nyaruguru.
Ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Ubucye cyane (9–11°C) buteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyabihu,
Rutsiro na Rubavu, ndetse no mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’Uturere twa
Musanze, Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko
uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda. Umuyaga mwinshi (8–12 m/s) uzibanda
cyane mu Karere ka Bugesera, mu bice byo hagati n’iby’amajyepfo bya Rwamagana,
mu majyaruguru ya Musanze no mu burengerazuba bwa Burera.
Bitewe n’uko hagati ya tariki ya 11 na 28 Gashyantare hagaragaye imvura
nyinshi, kandi hakaba hateganyijwe indi mvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga
mwinshi hagati ya tariki ya 1 na 10 Werurwe, Meteo Rwanda irasaba abaturage
gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza.
By’umwihariko, abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburengerazuba no
mu Turere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru basabwe kwitwararika, bakurikiza
amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza.