Ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bangoka giherereye i Kisangani cyongeye kugabwaho igitero cya drones ku wa 1 Werurwe 2026.
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara, drones enye ni zo
zoherejwe kuri iki kibuga cy’indege hagati ya saa cyenda n’iminota 48 na saa
moya n’iminota 48 z’umugoroba. Zose zahanuwe zitaragira ibyo zangiza.
Muri ayo masaha, ku kibuga cya Bangoka humvikanye urusaku
rw’amasasu yaraswaga n’ingabo za Leta zageragezaga guhanura izi drones. Ibyo
byateye ubwoba bamwe mu basivile bari hafi aho, bahita bahava.
Si ubwa mbere iki kibuga cyibasirwa. Tariki ya 1 Gashyantare 2026
na bwo cyagabweho igitero cya drones zigera ku munani. Icyo gihe, ihuriro rya
AFC/M23 ryatangaje ko ari ryo ryari ryazohereje, rivuga ko ryari rigamije
gusenya igice cy’ikibuga gikoreshwa n’ingabo za Leta.
Amakuru yaje kumenyekana ko drones nyinshi muri izo zahanuwe
n’abacanshuro bakomoka muri Turikiya bakorana n’ingabo za RDC i Kisangani.
AFC/M23 ishinja Leta ya RDC gukoresha iki kibuga mu gutegura no
kugaba ibitero bya drones ku birindiro byayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na
Kivu y’Amajyepfo, ndetse no ku basivile.
Kuri iyi nshuro yo ku wa 1 Werurwe, AFC/M23 ntiratangaza niba ari
yo yagabye iki gitero. Gusa Leta ya RDC yo yatangaje ko uko byagenda kose ari
yo iri inyuma y’iki gikorwa.
Iki kibazo gikomeje kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC,
aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gufata
indi ntera.