Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yoherereje ubutumwa bw’akababaro mugenzi we wa Iran, Masoud Pezeshkian, nyuma y’itangazwa ry’urupfu rw'umuyobozi w'ikirenga wa Repubulika ya Islamu ya Iran, Ayatollah Ali Khamenei wishwe n'ibitero bya Israel na leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryashyizwe
ahagaragara n’ibiro bya Perezidansi y’Uburusiya, Putin yagaragaje ko yakiriye
ayo makuru “n’agahinda kenshi”, ashimangira ko urupfu rwa Khamenei ari igihombo
gikomeye ku gihugu cya Iran no ku mibanire mpuzamahanga.
Perezida w’Uburusiya
yavuze ko kwicwa kwa Khamenei ari “igikorwa kinyuranyije n’amahame y’ubumuntu
n’amategeko mpuzamahanga.” Yihanganishije Perezida Pezeshkian, umuryango wa
nyakwigendera ndetse n’abaturage ba Iran muri rusange.
Yongeyeho ko Ayatollah
Khamenei azahora yibukwa nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere
ubufatanye hagati ya Iran n’Uburusiya, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano,
ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga.
Mu myaka yashize, Iran
n’Uburusiya byakomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu bya politiki
n’ubwirinzi, aho ibihugu byombi byagiye bifatanya mu bibazo by’akarere
k'uburasirazuba bwo hagati no mu zindi gahunda mpuzamahanga.
Urupfu rwa Khamenei
rwatumye ibihugu byinshi ku isi bigaragaza impungenge ku hazaza h’umutekano
w’akarere ndetse n’ingaruka zishobora kuvuka mu rwego rwa dipolomasi.
Nyuma y’itangazwa ry’uru
rupfu, abayobozi ba Iran batangaje ibihe by’icyunamo, mu gihe hakomeje
ibiganiro ku cyerekezo cy’ubuyobozi bw’ikirenga bw’igihugu.
Abasesenguzi ba politiki
mpuzamahanga bavuga ko uru rupfu rushobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere
ya politiki ya Iran no ku mubano wayo n’ibihugu bikomeye ku isi.