Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, humvikanye amasasu menshi hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso Perezida Ibrahim Traoré, i Ouagadougou, aho atuye kandi akorera.
Amakuru arambuye ku byabaye ntaramenyekana
neza. Radiyo Radio France Internationale (RFI) yatangaje ko bishoboka ko ibyo
byabaye bifitanye isano n’ukutumvikana mu basirikare ku bijyanye n’imicungire
y’umutekano, cyane ko mu byumweru bishize igihugu cyibasiwe n’ibitero byinshi
by’imitwe y’abajihadiste ku birindiro by’ingabo.
Bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa
Traoré, bazwi nka “Wayiyans”, bakekaga ko ari umugambi wo kugerageza
kumuhirika, maze batangaza impuruza ku mbuga nkoranyambaga.
Gusa inzego z’umutekano zabwiye RFI ko
bishobora kuba byatangiye nyuma y’isasu ryarashwe ku modoka yari itwaye
ibikoresho byaka vuba, bigateza inkongi yatwitse nibura izindi modoka esheshatu
zari ziparitse hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko abazimya umuriro
bahagera.
Kugeza ubu, ibiro bya Perezida
ntibiragira icyo bitangaza ku byabaye. Hari kandi amakuru avuga ko hashobora
kuba hari ukutumvikana hagati y’abasirikare bakuru n’abato ku micungire
y’umutekano.
Nubwo byabereye hafi y’ahantu h’ingenzi, abaturage ba Ouagadougou bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe, kandi ko nta ngamba z’umutekano zidasanzwe zashyizweho.