Ngarambe Romeo yagizwe
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane
(Capital Market Authority-CMA).
Ngarambe
yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda
zo kubaka isoko ritajegajega kandi riha bose amahirwe y’ishoramari rirambye
kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi
w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Marc Holtzman yagize ati: “Romeo afite uburambe
bw’imyaka irenga 13 nk’umuyobozi mu bijyanye n’imari n’ishoramari ku rwego
mpuzamahanga, akaba yaranagaragaje ubushobozi mu guteza imbere ubucuruzi,
imikorere y’amasoko y’imari n’imigabane, ndetse no gutanga inama mu by’imari mu
bigo mpuzamahanga. Afite ubunararibonye mu gutegura ingamba mu by’imari,
gushimangira imiyoborere myiza no gushyiraho ibipimo by’imikorere bihuye
n’intego z’ibigo, ari na ko yubahiriza amahame yo hejuru ajyanye n’iyubahirizwa
ry’amabwiriza.”
Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagize ati: “Bwana Ngarambe yagaragaje
ubushobozi budasanzwe mu kuyobora amatsinda akorera hamwe mu nzego
zitandukanye, gutanga isesengura rishingiye ku makuru rifasha abafata ibyemezo
ku rwego rwo hejuru, kubaka ubufatanye bw’ingenzi no kunoza imikorere mu bihe
bisaba guhanga ibisubizo kandi byita ku bakiriya.”
Mbere yo
kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CMA, Ngarambe yari mu myanya y’ubuyobozi bukuru mu
rwego rw’imari ku rwego mpuzamahangamuri Corning Inc., aho yari ashinzwe
igenamigambi ry’ingengo y’imari, iteganyabikorwa ry’imari, raporo z’imari,
isesengura ry’ishoramari n’ikorwa ry’ingamba z’imiyoborere mu bikorwa
bitandukanye. Yanabaye kandi Senior Business Risk Consultant muri Deloitte
& Touche LLP, aho yayoboye inshingano zijyanye n’amasoko y’imari
n’imigabane ndetse no gutanga inama, harimo igenzura ryimbitse ry’ishoramari,
isesengura ry’imiterere y’inguzanyo n’imari n’ibikorwa byo kurengera inyungu
z’abashoramari.
Ngarambe
afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master of Science) mu
Ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse n’impamyabumenyi
y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor of Science) mu Buyobozi
bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Ni n’umunyamwuga wemewe mu
micungire y’imishinga (Project Management Professional – PMP).
Hortense
Mudenge, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama
y’Ubuyobozi ya CMA yavuze ko Ngarambe kuba abaye Umuyobozi wa CMA ari intambwe
nziza. Yagaragaje ko ubufatanye buzarushaho kunoga hagati ya Kigali
International Financial Centre, Isoko ry’Imari n’Imigabane n’Urwego rw’u Rwanda
Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane bizafasha mu kuzana mu Rwanda ishoramari
mpuzamahanga no kurushaho kuzamura ubushobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane
ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Urwego rw’u
Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority – CMA)
rufite inshingano zikomeye zo guteza imbere, kugenzura, no gukurikirana isoko
ry’imari n’imigabane mu Rwanda kugira ngo rikore mu mucyo, kandi ribe ryizewe.
Rifite kandi inshingano zo kurinda abashoramari hakumirwa ibikorwa
by’uburiganya cyangwa imyitwarire itari myiza ku isoko ry’imari, bityo
bikarinda abashoramari (cyane cyane abato) guhomba binyuze mu makosa
y’abandi.
Like This Post? Related Posts