Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, umukobwa witwa Mutoni bivugwa ko asanzwe akora uburaya muri ako gace, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umwana we w'amezi abiri (2).
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasogororo, mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa 28 Gashyantare 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko uwo mugore yazanye umwana yapfuye amufashe mu ntoki amkukuye mu wundi Mudugudu.
Ati:"Njyewe namusanze afite umwana mu Mudugudu wa Gakurazo mvuye mu muganda, yamuzanye yapfuye amukuye mu wundi Mudugudu."
Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bavuga ko Mutoni ataba yarihekuye kuko uwo means yari yamwirirwanye ku munsi wari wabanje.
Umwe yagize ati:"Uriya mwana yamwirirwanye ejo ari muzima ariko yari yanze konka bamubwira ngo ajye kumuvuza bavuga ko ashobora kuba arwaye ibyinyo cyangwa ibirimi. Byageze nimugoroba umwana atangira koroherwa, mugitondo amujyanye kwa muganga ageze mu nzira ahita apfa."
Bakomeje bavuga ko ibyo kuvuga ko Mutoni yihekuye ari ukumubeshyera bityo bagakora bagasaba inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyateye urupfu rw'uwo mwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, avuga ko uwo mukobwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Ati:"Birakekwa ko uwo mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 23 y'amavuko usanzwe ukora uburaya, yari ufite umwana w'amezi abiri, buvugwa ko mu gitondo yasize akingiranye uwo mwana agaruka Saa 23h00 yasinze. Ntibiramenyekana niba uwo mwana yamuryamiye agapfa cyangwa niba yarapfuye mu gihe yari yamukingiranye mu nzu."
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwahageze nyuma yo guhuruzwa n'abaturage maze bajyana umuryango w'uwo mwana ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Mu gihe nyina yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uwo mwana we.