Igikomangomakazi cy’Ubwami bw’u Bugereki, Marie-Chantal,
yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa
Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Marie Chantal yageze ku rwibutso, ashyira indabo ndetse
yunamira, aha icyubahiro abazize Jenoside barenga 250 000 bahashyinguye mu
cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwatangaje
kuri X kuri uyu wa Mbere buti: “ Twakiriye nyiricyubahiro Marie-Chantal,
Igikomangomakazi, wahaye icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe
Abatutsi 1994, ndetse akaba yasuye urwibutso anasobanurirwa amateka”.
Uwo muyobozi yasobanuriwe akamaro ko kwibuka n’urugendo
rw’ubudaheranwa rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no gukira ibikomere mu myaka 30
ishize.
Mu butumwa bwe yanditse mu gitabo cy’abashyitsi
yagize ati ““Tugomba guhora twibuka! Biragoye kubibona, ariko ni
ingenzi cyane. Murakoze kandi Imana ihe umugisha imiryango yose.”
Aya magambo agaragaza amarangamutima akomeye y’uwashatse
kwibutsa abantu ko hari amateka cyangwa ibyago bikomeye bidakwiye kwibagirana.
Nubwo bishobora kuba bibabaje kubireba cyangwa kubyibuka, kwibuka ni intambwe
ikomeye mu guha icyubahiro ababuze ubuzima no gushyigikira imiryango yasigaye
mu gahinda.
Kwibuka si ukubabara gusa, ahubwo ni no gukomeza umurage
w’abo twabuze, kubaha agaciro no kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye
bitazongera kubaho. Ubutumwa nk’ubu bushimangira ubumwe, impuhwe no gusabira
imiryango yose yanyuze mu bihe bikomeye.
Imana ihe umugisha kandi ikomeze guha imbaraga imiryango
yose yabuze ababo.
Urwo ruzinduko rwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe
Abatutsi rwabaye nyuma y’uko yakiriwe na
Jeannette Kagame, mu biro by’Umuryango Imbuto Foundation, ku Kane w’icyumweru gishize
tariki ya 26 Gashyantare.
Abo bayobozi baganiriye ku guteza imbere uburezi, kubakira
ubushobozi impunzi no guteza imbere ubutwererane.
Marie-Chantal, ni umugore wa Pavlos, igikomangoma, akaba
ari mu muryango w’abami b’u Bugereki.
N’ubwo Ubugereki bwakuyeho ingoma cya cyami mu 1973,
uyu muryango ukomeza gukoresha amazina y’icyubahiro y’amateka ku bakomoka mu
muryango w’ubwami kandi ugakora ibikorwa by’ubugiraneza n’imishinga
mpuzamahanga.
Marie-Chantal azwi cyane ku mirimo ye y’ubugiraneza,
cyane cyane mu gufasha abana n’imiryango y’impunzi.
Marie-Chantal yashinze gahunda umuryango
wa Building Better Futures ushyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), igamije guteza imbere amahirwe y’uburezi
no guha ubushobozi abakobwa n’abagore b’impunzi.
Like This Post? Related Posts