• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, rigaragaza ko izi nshingano zahawe Ngabo Brave Olivier, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, na Ishungure Parfait, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zakozwe hashingiwe ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane ingingo yaryo ya 112, iha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho abayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Abayobozi bashya biteguwe gutangira inshingano zo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma muri minisiteri bayobora, hagamijwe guteza imbere serivisi zihabwa abaturage no kongera imikorere myiza mu nzego z'izo minisiteri.

Iri tangazo ryashyizweho umukono mu izina rya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, rikaba ryatangiye kubahirizwa ku wa 15 Nyakanga 2026.

 

Ishungure Parfait, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.


Ngabo Brave Olivier, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments