Nyuma yaho kuri uyu wa kabiri mu masha ya nyuma ya
saa sita habereye impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu gace ka Rubaya gaherereye mu bilometero 70
mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo igahitana abarenga 200 .
Leta ya
Congo yashyize hanze itangazo kuri uyu wa gatatu iviga ko
umubare w;agateganyo w’abapfuye umaze kurega
200 , barrio abana bagera
kuri 70 , aho kandi abakomeretse benshi cyane bajyannywe
kuvurirwa mu bitaro bikuru by’umujyi
wa Goma
Rubaya ni
agace kazwi cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Coltan , gafite ubuso
bunini bungana n’ibilometero byinshi. Kuva muri Mata 2024, kari mu maboko
y’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gihe ubuyobozi bwa leta ya Congo
butakiboneka muri ako gace kuva icyo gihe.
Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bikungahaye cyane ku mabuye
y’agaciro ku isi kuko itanga ari hagati
ya 15% na 30% by’umusaruro wa coltan ku rwego rw’isi, amabuye y’agaciro
akoreshwa cyane mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Bivugwa ko hafi
60% by’ububiko bwa coltan ku isi bibarizwa muri iki gihugu.
Amakuru
ajyanye n’iyi mpanuka ntarabasha kwemezwa ku buryo bwigenga, kubera ko kugera
muri ako gace bigoranye ku miryango y’ubutabazi n’ibigo by’ubuzima. Byongeye
kandi, itumanaho rikunze guhagarara muri kariya karere.
Like This Post? Related Posts