Umubyinnyi
akaba n’Umuririmbyi Ruti Joël yagaragarije Abadepite ko kongera umubare
w’ibitaramo bya gakondo biri mu byatuma urubyiruko rushishikarira kumenya
ikinyarwanda n’umuco gakondo.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, mu biganiro bijyanye no gusuzuma uko
Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco ishyirwa mu bikorwa.
Ruti avuga
ko muri iki gihe hari ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ibicaho kenshi akaba
ari ibyo urubyiruko ruba rureba kandi ngo ni byo rukurikira.
Yagize ati:
“Uko mbitekereza, abaterankunga na Guverinoma bose bakoze uko bishoboka kugira
ngo ibyo bitaramo byerekana imbyino, indirimbo z’umuco wa kinyarwanda biba
byinshi.”
Agaragaza ko
inyungu yabyo ari uko urubyiruko rwabyitabira. Ati: “Igihora mu matwi y’umuntu,
yagishaka atagishaka, ageraho akagerageza kukigana, uko ni ko mbibona.
Uko mbyumva,
icyatumye urubyiruko rwibagirwa ururimi rw’ikinyarwanda, si ukurwibagirwa
cyangwa se kurukerensa, ni ukubera ko baruvanga n’izindi ndimi z’amahanga, ibyo
bigatuma hazamo kugoreka ikinyarwanda uko bifuza bitewe nuko bumva ko
bigezweho.”
Ruti avuga
ko nk’umuhanzi ukora umuziki w’ikinyarwanda, asanga abahanzi bakizamuka
bataragera ahagaragara ngo abantu babamenye kandi ko ngo n’abifuza kuza aho
abandi bari kandi bakora umuziki wa gakondo biri imbogamizi kuri bo.
Atekereza ko
kugira ngo abantu bakunde ikinyarwanda, n’iyo njyana, n’izo mbyino, hakwiye
gukorwa ibitaramo byinshi.
Ruti Joel ni
umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zijyanye n’umuco nyarwanda zirimo; Igikobwa,
Oulala, Igikobwa, Amariza, Ibihame, Rusaro, Cunda, Rasana, Rwagasabo, Rasana,
Cyane, Gaju, Nyambo n’izindi nyinshi.
Like This Post? Related Posts