• Imyidagaduro / IBITARAMO

 Sheebah Karungi utegerejwe mu gitaramo kimwe na Bruce Melodie ku wa 7 Werurwe 2026 yageze i Bruxelles mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, ari kumwe n’imfura ye aherutse kwibaruka mu minsi ishize.

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2026 aza kugera i Bruxelles ku wa 5 Werurwe 2026.

Sheebah wajyanye n’umwana we ategerejwe mu gitaramo agomba guhuriramo na Bruce Melodie mu Bubiligi ku wa 7 Werurwe 2026.

Biravugwa ko  Sheebah ashobora kuba yajyanye n’imfura ye kugira ngo anahurire mu Bubiligi na se w’uyu mwana ubusanzwe utuye mu Bwongereza.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace.

Mu minsi ishize, DJ Zentro yavuze ko bateganya kuzacyizihirizamo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore usanzwe uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Ati “Ni igitaramo kizaba kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye i Burayi ariko tuzagira umwanya wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.”

Bruce Melodie wageze mu Bubiligi ku wa 3 Werurwe 2026, agiye guhurira na Sheebah Karungi mu gitaramo kizabera mu Bubiligi nyuma y’imyaka itari mike bakoranye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ yanakunzwe bikomeye yaba mu Rwanda no muri Uganda.

Sheebah Karungi we azaba ataramira mu Bubiligi nyuma y’igihe gito amaze asubukuye umuziki cyane ko mu gihe cyashize yabaye nk’uwusubitse kuko yari atwite ndetse na nyuma yo kubyara afata umwanya wo kwita ku mwana we.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments