• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w’u Rwanda nka M1, yahishuye  abahanzi nyarwanda beza abona muri  iyi minsi bakora neza  cyane mu muziki nyarwanda .

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi.

Ubwo yari mu kiganiro B&B 2to6  yahishuye byinshi muri gahunda ahugiyemo nyuma y’igihe kinini adashyira hanze  indirimbo aho yavuze ko muri iyi minsi ahishiye abakunzi be byinshi nubwo  akenshi umuntu mu buzima bwa buri munsi atabura imbogamizi gusa vuba cyane .

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga icyo bisobanura mu gukorana na Bruce Melodie  ubwo bakoranaga  indirimbo bise Brenda  mu mwaka wa 2015 ,yavuze ko iriya gihe  byari ibihe byiza kuri bose  nubwo ibintu byaje guhinduka we agakomeza  ntacike intege akaba ageze ku rundi rwego gusa  yizera ko igihe icyo aricyo cyose byashoboka ko bazongera bakagorana gusa  ni ibintu by’agaciro  gukorana nawe .

M1 ubwo yari abajijwe uko yabonaga  Bruce Melodie muri kiriya gihe  yavuze  ko ubwo bakoranga byari ibintu byiza  cyane gusa yagaragara  nk’umuhanzi mwiza cyane kandi koko  byaje kugenda neza .

Ku bijyanye n’abahanzi  nyarwanda abona bazageza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga yavuze ko ukuyemo The Ben na Bruce Melodie na  Meddy  bamaze kugera kure muri  iyi minsi  abona abandi bahanzi  nyarwanda bakora neza kandi bafite ejo ari Logan Joe ,Kivumbi,Ariel Wayz ,Mike Kayihura ,Ange Kagaju  na bandi benshi yongeyeho ko  uretse kuba ururimi rwacu dukoramo  umuziki iyo abahanzi nyarwanda baba bakora no  mu ndimi z’amahanga umuziki wacu wagera kure .

Mu gusoza yabajijwe  umuproducer abona mwiza  muri minsi  yumva wamukorera  indirimbo akumva aranyuzwe  M1 yavuze ko Producer Element ari umunyamugisha cyane  kubera ko afite ubuhanga bwinshi  cyane  kandi akaba afite  itafari rikomeye amaze gushyira  ku  muziki nyarwanda  muri iyi minsi

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments