• Imikino / VOLLEYBALL


Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, n’uw’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika, basinye amasezerano yemerera u Rwanda kwakira Irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bagabo mu bihugu byayo muri Afurika, CAVB Men’s Club Championship.

Ni amasezerano yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026, kuri Kigali Convention Centre, hagati ya Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël na Bouchra Hajij uyobora Ishyirahamwe rya Volleyball muri Afurika.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afurika, biteganyijwe ko rizabera i Kigali kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.

Aya masezerano kandi yasinywe akurikira ibiganiro Ministiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagiranye na Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, ndetse herekanwa ku mugaragaro ikirango “Logo” izakoreshwa muri iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Minisitiri Mukazayire yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza abakinnyi ndetse n’abafana b’amakipe azitabira iri rushanwa, yemeza ko kwakira iri rushanwa ari intangiriro yo guteza imbere umukino wa Vollyeball mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kubera mu gihugu kiri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ubwo riheruka hari muri 2007 icyo gihe rikaba ryarabereye muri Niger ryegukanwa n’ikipe ya MC Alger yo muri Algeria.

Mu nshuro 46 rimaze gukinwa, inshuro enye zonyine nizo amakipe yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yabashije kuryegukana aho hari mu 1991,1992, 2013 na 2017.

Muri iri rushanwa u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu ariyo APR VC, Police VC, ndetse na Kepler VC.

Ntabwo ari inshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye mu mukino wa Vollyeball, kuko muri 2021 rwakiriye imikino y’Igikombe cya Afurika muri Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe y’ibigugu mu mukino wa Volleyball muri Afurika arimo Al Ahly yo mu Misiri, ari nayo imaze kwegukana ibikombe byinshi, 16, ndetse na Esperance de Tunis yo muri Tunisia n’ayandi menshi.

Biteganyijwe ko kandi ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa hazifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwunganira umusifuzi “Video Assistant Referre”.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments