Wa Munsi wari utegerejwe na benshi bakunda imyidagaduro wageze nyuma y’igihe kitari gito bivuzwe ko
Anita Pendo na Dj Bissosso nyuma yo
kuva kuri RTV bagiye gutangira ikiganiro cyabo gishya bise
Friday Airline kuri BTN TV
Nkuko tubikesha Umuyobozi Mukuru wa BTN Tv Ahmed Pacifique yabidutangarije yavuze ko
iki kiganiro hashize igihe kinini
gitegurwa kugira ngo abakunzi ba BTN bazakibone gisa neza .
Yakomeje agira
ati : murabizi neza ko umwka ushize ujya kurangira aribwo twari twatangaje
ko bagiye gutangira ariko ntibyabaho
gusa ubu nabahamiriza ko guhera
mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 ikiganiro
kiri butambuke ku nshuro ya mbere kandi kikazajya gitambuka buri wa Gatanu
w’icyumweru
Ku rundi
ruhande iki kiganiro ntabwo kizabuza Anita Pendo gukomeza gukor akazi keza gasanzwe kuri Kiss FM, dore ko icyo kuri BTN TV azajya
agikora buri wa Gatanu w’icyumweru gusa na bwo mu masaha
Anita Pendo,
DJ Bissosso basanzwe ari abahanga mu bijyanye no kuvanga imiziki, imirimo ahuje
na Anita usanzwe anayobora ibirori mu bitaramo bikomeye. Bombi basezeye kuri
RBA mu 2024.