Leta y’u Burundi yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko muri iki gihugu hari ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko ayo makuru ari ibinyoma.
Ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko abantu 11 bakwirakwije ayo
makuru bamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru
ajyanye n’ubwo bujura yatangiye gukwirakwira muri iki cyumweru, aho ku mbuga
nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abantu byavugwaga ko bibwe imyanya y’ibanga
cyangwa amabere, bavuga ko ibyo bice by’umubiri byagabanutse nyuma yo gukorwaho
n’abandi bantu.
Hari
kandi amashusho yagaragazaga bamwe mu baturage bambaye ibikwasi ku bice
by’umubiri birimo amaboko n’amaguru, bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda icyo
bise ubujura bukorwa hifashishijwe imbaraga zidasanzwe.
Mu
itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, Ministry of
Public Security (Burundi) ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, yatangaje
ko ayo makuru nta shingiro afite.
Iri tangazo rigira riti: “Nta muntu n’umwe uratakaza
umwanya w’ibanga cyangwa amabere ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi
muntu mu Burundi. Abantu 11 mu babikwirakwiza bamaze gufatwa.”
Ku
ruhande rwa Burundi National Police, ku wa
Gatanu yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho ibyo bihuha
byaturutse.
Si
mu Burundi gusa ayo makuru amaze iminsi avugwa. No mu mijyi ya Uvira, Kalemie
na Kolwezi yo muri Democratic Republic of the Congo na ho havuzwe
inkuru nk’izo zivuga ko hari ubujura bw’ibice by’umubiri bukorwa hifashishijwe
imbaraga zidasanzwe.
Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Kolwezi, Emmanuel Katambwe, ku wa Kane w’iki cyumweru yatangaje ko bakoze iperereza ku bantu 13 bavugaga ko bibwe imyanya yabo y’ibanga, ariko basanga nta n’umwe muri bo wigeze ayitakaza.
Like This Post? Related Posts