Ruhumuriza
James wamamaye mu muziki Nyarwanda nka King James yatangaje ko ari mu myiteguro
yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 08
Werurwe 2026 King James yasangije abamukurikira amashusho ye aho yatangaje ko
igihe ari iki ngo akore igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ati ” iki
nicyo gihe cyo gukora igitaramo cy’imyaka 20 maze mu muziki, nifuzaga rero
kubatumira”
Iki gitaramo
cya King James giteganyijwe kuba tariki ya 01 Kanama 2026 , ni mu gihe aho
kizabera ndetse n’uburyo bwo kwinjira uyu muhanzi yatangaje ko azabitangaza mu
minsi iri imbere.
King James
agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, mu gihe aheruka
gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Ndi Uwawe” yaje isanga iyitwa ikirezi
yakoranye na Zuba Ray yo yagiye hanze muri Mutarama 2026.
Mu buto bwe
King James yakuze yumva azaba umucuruzi kuko yabonaga ariko kazi yakora
kakamubyarira inyungu , gusa muri 2006 afite imyaka 16 y’amavuko yaje
gukirigitwa n’inganzo ubwo yari asoje umwaka wa kabiri w’ayisumbuye, icyo gihe
nibwo King James yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Niwowe nkunda” gusa
ntiyamenyekana cyane ndetse bimuca intege aba ahagaritse umuziki.
Muri 2008
King James yagarutse mu muziki maze ahera ku ndirimbo yakoranye na Danny Nanone
bise “Akamunani” , nyuma yo kuririmba muri iyi ndirimbo benshi mu nshuti ze
barimo na Producer Lick Lick bamubwiye ko akomeje gukora yazavamo umuhanzi
mwiza.
King James
yahise ashyira ingufu ze mu muziki, maze asohora indirimbo yise “Intinyi” ariyo
ya mbere yakoze wenyine, iyi yakurikiwe n’iyitwa “Naratomboye” ari nayo yatumye
King James atangira kwamamara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.
Mu rugendo
rw’imyaka 20 amaze akora umuziki King James yakozemo indirimbo nyinshi zabaye
ikimenyabose, yakozemo Album nyinshi zirimo: umugisha, Umuvandimwe, biracyaza,
n’izindi nyinshi, King James yegukanyemo Kandi ibihembo byinshi birimo Salax
Awards, Primus Guma Guma Superstar , n’ibindi byinshi.
Like This Post? Related Posts