Kuri uyu wa
22 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de
Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi
atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose
yashinjwaga.
Ibyaha DJ
Toxxyk yari akurikiranyweho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora
ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo,
guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa
icyuma gipima alcohol.
Ibi byaha
bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu
rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025, yaguyemo umupolisi, urugo rwe
rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza.
DJ Toxxyk
yagabanyirijwe igihano cyane kuko umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwasanze
akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya
1.050.000Frw.
Bijyanye no
kuba DJ Toxxyk yaraburanye yemera ibyaha byose ndetse anabisabira imbabazi,
bikaba ari n’ubwa mbere yari akatiwe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano
gishyirwa ku mwaka umwe n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni
1.050.000Frw.
Tariki ya 4
Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha
byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi
atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000
Frw.
Umwanzuro
w’urukiko rw’ibanze watumye DJ Toxxyk asohoka mu igororero rya Nyarugenge, i
Mageragere, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe.
Mu rubanza
rw’ubujurire rwabaye tariki 15 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko
ubwo urukiko rw’ibanze rwafataga umwanzuro, rutitaye ku ngaruka z’ibyaha DJ
Toxxyk yahamijwe, rwirengagiza intego z’igihano ndetse n’ibiteganywa
n’amategeko.
Bwasobanuye
ko ibihano DJ Toxxyk yakatiwe bitageze ku ntego y’ibihano nk’uko ziteganywa
n’amategeko, kuko biba bigamije kwigisha no gutanga isomo ku bandi ariko
busanga ibyatanzwe bidashobora kugera kuri iyo ntego.
Bwavuze
kandi ko urukiko rutakurikije ibiteganywa n’amategeko. Bwagaragaje ko mu kugena
ibihano, rutabihuje n’ibiteganywa n’ingingo ya 49 ivuga ko umucamanza atanga
ibihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka byateje n’impamvu zatumye
abikora.
Ubushinjacyaha
bwasobanuye ko ibyaha DJ Toxxy yahamijwe byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba
hari umuntu watakaje ubuzima kandi ko ari mupolisi wari mu kazi, busanga
ibihano yakatiwe by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bito cyane.
Dj Toxxyk
yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza ibyaha byose yakoze,
kandi ko yumva icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gihwanye n’ibyaha
yakoze.
Mu bujurire,
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema
Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu no kumuca
ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Like This Post? Related Posts