Umuhanzi Ish
Kevin yashyize hanze indirimbo nshya yise “Question” yakoranye na Kenny Sol,
agaragaza ko ari indirimbo yibanda ku matsiko umuntu yagira igihe ahuye n’undi
akamwishimira bitewe n’uko asa cyangwa ateye akifuza kumenyana na we biruseho.
Mu butumwa
itsinda rya Ish Kevin, ryatangaje ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 21
Gicurasi 2026 bagize bati: “Question ni indirimbo abantu bahita bumva kandi
bakunda kubera ko igitekerezo cyayo cyoroshye, gifatika kandi gifite uburyohe.
Mu gushyira hanze amashusho yayo, twashakaga gukora indirimbo yafasha abantu
gususuruka aho baba bayirebera hose, wayumvira mu tubyiniro cyangwa ukayirebera
i wawe kuri televiziyo.”
Iryo tsinda
ryakomeje rigira riti: “Igitekerezo cy’indirimbo ya ‘Questions’ cyubakiye ku
matsiko n’ibibazo umuntu agira igihe ahuye n’umuntu agakurura amarangamutima ye
akamwishimira akaba yakwifuza kumumenya byisumbuyeho ngo yumve niba bakundana.”
Mu nyikirizo
yayo bagira bati: “Ese umeze neza, ufite umukunzi cyangwa uri wenyine mu
bijyanye n’urukundo, wumva Icyongereza cyangwa Igifaransa, uri mwiza mu byo
ukora bikunze twajya duhura buri munsi […]”
Ijwi rya
Kenny Sol ryumvikanisha amagambo meza y’urukundo mu nyikirizo y’iyo ndirimbo,
mu gihe Ish Kevin yumvikanamo mu buryo bwe amenyerewemo bwa Kinyatrap, kuvanga
indimi zitandukanye no gukoresha amagambo yumvwa cyane n’urubyiruko mu rwego
rwo kwigwizaho cyane abakunzi bumva ibyo avuga bose ibyo akunze kwita “street
vibe.”
Ni indirimbo
isohotse nyuma y’igihe gito ashyize hanze iyo yise ‘Kibasumba’ yafatanyije na
Bushali yakunzwe cyane n’ingeri zose, baba abato n’abakuru kubera amashusho
n’injyana yayo bishingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda, mu gihe amashusho ya
Question yo agaragaza ubuzima bugezweho, cyane cyane imyambarire ndetse
n’imikinire ihuye neza n’ibisobanuro by’iyo ndirimbo.
Like This Post? Related Posts