• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abanyarwenya Teacher Mpamire  na Patrick Salvado batanze ibyishimo mu gitaramo ‘Thanks God It’s Funny’ cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2026.

Umwihariko w’iki gitaramo ni uko kiba mu Cyongereza, kuri iyi nshuro uretse Patrick Salvado wari watumiwe nk’umunyarwenya w’umunsi hakaba hanatunguranye Teacher Mpamire.

Ni igitaramo ariko kandi ku rundi ruhande cyitabiriwe n’abanyarwenya bo mu Rwanda bashobora gukora urwenya mu Cyongereza nka Rusine, Muhindee, Michael Sengazi, Herve Kimenyi n’abandi banyuranye.

Nkuko bari babyemereye Salvado, abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda bari mu magana y’Abanyakigali bari bitabiriye iki gitaramo.

Teacher Mpamire wagaragaye muri iki gitaramo, ntabwo ari we wari watumiwe ndetse n’umwanya yafashe wari uwo gusuhuza abantu kuko amakuru yizewe  ni uko ari i Kigali aho yari yaherekeje inshuti ye Salvado.

Salvado wari umutumirwa w’umunsi muri iki gitaramo ni umwe mu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda by’umwihariko akaba akundirwa uburyo ateramo urwenya.

Nyuma y’iki gitaramo, abasanzwe babitegura bahise batangaza ko ikizakurikira kizaba ari icya Babu Joe uzaba agaruka ku nkuru ye bwite, by’umwihariko uburyo Imana yamurinze mu minsi ishize kuko yari apfuye Imana igakinga akaboko.

Ni igitaramo bemeje ko Babu Joe azahuriramo na Kivumbi King ku wa 20 Werurwe 2026.









 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments