Umwarimu wigishaga ku ishuri rya G.S Bihinga riherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu nzu ye harimo umunyeshuri w’imyaka 15 wari waburiwe irengero n’umuryango we.
Uyu mwarimu yafashwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Rwanda
Investigation Bureau (RIB) na Polisi y’igihugu.
Amakuru dukesha umunyamakuru Sam Kabera ukunze gutangaza inkuru
z’uburezi ku rubuga rwa X, avuga ko uyu mwarimu yigisha mu mashuri abanza kuri
iki kigo, mu gihe uwo mwana we ari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye kuri
iryo shuri.
Bivugwa ko uwo mwana w’imyaka 15 iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze kuva
ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuryango we ngo waje kujya kumubaza ku
ishuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.
Mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwageragezaga kumenya aho umwana yaba
aherereye, bamwe mu babonye uwo munyeshuri bagiye bavuga ko bamubonye ajya ku
icumbi ry’uyu mwarimu. Byatumye ubuyobozi bw’ishuri bumwaka urufunguzo rw’inzu
ye kugira ngo harebwe niba ari ho ari.
Bagezeyo basanze uwo munyeshuri aryamye muri iyo nzu, bituma bahita
bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha.
Uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo
ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana,
yemereye itangazamakuru ko uyu mwarimu yafashwe.
Yagize ati: “Yafashwe. Ubutumwa duha abantu bose muri rusange ni uko ababyeyi
bakwiye kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, bakamenya ibyo bakeneye, aho
bagiye n’igihe bagendeye, kandi bakabaganiriza.”
Yakomeje asaba abarezi gufata abana nk’abana babo bakuzuza inshingano zo
kubarera, aho kubangiza.
SP Twizeyimana yanibukije ko gusambanya abana cyangwa kubakoreraho
ibikorwa by’ishimishamubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba ababikora
kubireka.
Yanasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu ajyana umwana
utari uwe mu nzu bikekwa ko yaba agamije kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa, aho
kubifata nk’ibintu bisanzwe.
Itegeko risobanura ko gusambanya umwana ari
igikorwa cyo kwinjiza igitsina, intoki cyangwa ikindi kintu mu myanya y’ibanga
y’umwana.
Iyo gihamijwe n’urukiko, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Mu gihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.