Itsinda
ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance ndetse
n’umuhanzikazi ukomeye mu njyana gakondo, Munganyinka Alouette batumiwe mu
gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy Show giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane,
tariki ya 12 Werurwe 2026.
Iki gitaramo
kiba kabiri mu kwezi, kuri iyi nshuro cyatumiwemo Ben na Chance itsinda
ry’abaramyi bamaze kubaka izina mu ruhando rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana mu Rwanda.
Aba baramyi
bamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Zaburi yanjye, Mu nda y’ingumba, Yesu arakora
n’izindi , bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo ndetse banatange ikiganiro ku
rugendo rwabo mu buhanzi n’ibindi biberekeyeho, mu gice cy’iki gitaramo cyizwi
nka “Meet me Tonight”
Iki gitaramo
giteganyijwe kuri uyu wa Kane, cyatumiwemo kandi umuhanzikazi ukomeye mu njyana
gakondo, Munganyinka Alouette umenyerewe mu bitaramo by’umuco nyarwanda
birimo Umuganura ndetse akaba azwi mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye akora
zirimo: Ese muri amahoro, Cya gikorwa n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo
kizasusurutswa kandi n’abanyarwenya barimo: Umushumba, Rumi, Clement, Mc Kandii
na Musa, n’abandi benshi.
Kwinjira
muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 mu myanya isanzwe “Regular”,
ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro “VIP” ndetse n’ibihumbi 20 mu myanya
y’icyubahiro aho uba wegereye urubyiniro “VVIP”
Ben na Chance
bafite indirimbo nshya yabo bise “Igikombe cyanjye”, batumiwe muri Gen Z Comedy
Show, mu gihe barimbanyije imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe, Easter Jubilee
Music Gathering kizaba tariki ya 05 Mata 2026, bazakora mu rwego rwo
gufasha abakunzi b’indirimbo zabo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika kikaba
kizabera muri BK Arena.
Si ubwa mbere
abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batumirwa muri Gen Z Comedy
Show kuko abarimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Prosper Nkomezi, ndetse na Jesca
Mucyowera bagiye batumirwa muri iki gitaramo cy’urwenya.
Like This Post? Related Posts