• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Rusanga n’Izayo”, yakoranye na Layan Mpano, umwe mu bahanzi bakizamuka bafite ejo heza mu njyana gakondo.

Ibi byerekana ko umubano wabo mu muziki utari ukwishyira hamwe gusa ku nyungu z’ubucuruzi, ahubwo ko hari intego yo gushyigikira no gukomeza umuco gakondo nyarwanda.

Indirimbo “Rusanga n’Izayo” ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu. Cyusa Ibrahim asobanura ko izina Rusanga ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe.

Ati “Rusanga n’izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y’umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.”

Uyu mwanya w’ibikorwa bya Rusanga, nk’uko umuhanzi abivuga, ni isomo ry’uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo tabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umuco n’amateka byahurijwe mu njyana gakondo.

Cyusa Ibrahim avuga ko gukorana na Layan Mpano byari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere umuziki gakondo, cyane cyane mu gihe guhuza imbara muri iyi njyana gakondo ari bicye.

Yagize ati “Gufatanya na Layan bivuze gushyira hamwe kwa bene gakondo kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi gakondo.”

Ibi bigaragaza ko umuziki gakondo ukeneye gufatanya no gushyigikirana kugira ngo urusheho gukomera no gukundwa n’urubyiruko rw’iki gihe.

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zishingiye ku muco nyarwanda, aho akunze gukoresha injyana ya gakondo ivangiyemo n’ibigezweho. Indirimbo ze zigaruka ku rukundo, umuco, n’indangagaciro z’abanyarwanda. Mu bitaramo bitandukanye akunze kuririmbamo, agaragaza ubuhanga mu gukoresha ijwi rye n’imbyino za gakondo, ibintu bituma akundwa n’abatari bake.

Ku rundi ruhande, Layan Mpano ni umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bagaragaza impano itanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Indirimbo ze zigaragaza amarangamutima n’ubutumwa bugamije gushimisha abakunzi b’umuziki, cyane cyane urubyiruko. Nubwo akiri mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, benshi bemeza ko afite ejo hazaza heza mu muziki.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko iyo abahanzi bakiri bato nka Layan Mpano bakomeje guhabwa amahirwe, bashobora kugera kure nka bamwe mu bahanzi bamaze kubaka izina nka Cyusa Ibrahim.

Indirimbo ‘Rusanga n’Izayo’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro, naho amashusho atunganywa na Shimwa Clement.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments