Umuhanzi Itahiwacu
Bruce uzwi nka Bruce Melodie numa y’igihe amaze ateguza abakunzi be ibitaramo
azahuriramo na The Ben yise ‘Summer
Country Tour’ yashyize ashyira hanze amatariki
ibyo bitaramo bizaberaho .
Mu butumwa
yacishije ku mbuga nkoranyambaga
uyu mugabo ukuzwe cyane hano mu
Rwanda no mu karere yamensheje abakunzi be
amatariki ibyo bitaramo uko ari bine azahuriramo na The Ben mu ntara
enye z’Igihugu.
Muri ubwo butumwa
Bruce Melodie yanasezeranyije
abakunzi be bo mu karere
ka Bugesera ko nabo azabageraho nyuma y’uko mu mwaka wa 2024 atabashije kubataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu na
Muzika Festival
Kuri ubu uyu
muhanzi yasezeranyije abakunzi be bo mu Karere ka Bugesera kuzabategurira
igitaramo akabasusurutsa.
Bruce
Melodie yashyize aka Karere muri tune agomba gutaramiramo mu bitaramo
bizenguruka u Rwanda azahuriramo na The Ben.
Kugeza ubu
hamaze gutangazwa ibitaramo bine aba bahanzi bombi bagiye gukorana byiswe
‘Summer Country Tour’ iteganyijwe kuzenguruka igihugu kuva ku wa 13 Kamena 2026
kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibi bitaramo
bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze i Nyagatare ku
wa 20 Kamena 2026. Ku wa 27 Kamena 2026 bazerekeza i Bugesera mbere y’uko
basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Amani Africa
uyobora Artland iri gufasha mu itegurwa ry’ibi bitaramo, yavuze ko ibi bitaramo
bifite umwihariko w’uko bizajya bimara iminsi ine muri buri mujyi bizaberamo.
Ati “Muri
buri mujyi hazajya habanza imurikagurisha ry’abikorera rizajya ribanza iminsi
itatu rigasozwa n’igitaramo kinini. Turifuza ko ibi bitaramo byajya bigira icyo
bisigira abikorera aho byagiye.”
Ibi bitaramo
bizenguruka igihugu byateguwe na Bruce Melodie, abitumiramo The Ben nyuma y’uko
na we yari yamutumiye muri ‘The New Year Groove’ yitabiriye ku wa 1 Mutarama
2026.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye kumenyekana mu muziki ahagana mu 2013 nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe zirimo “Tubivemo”, “Ndumiwe”, “Uzandabure” n’izindi nyinshi.
Like This Post? Related Posts