Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza mu bujurire ku ifunganwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Semuhungu Eric, rushyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa yagorwa no kuburanira mu ruhame.
Uwo mwanzuro
wafatiwe mu iburanisha ku bujurire ryabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ku
Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ni nyuma
y’uko ku itariki 4 Gicuarasi Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko
Semuhungu Eric akomeza kuburana afunzwe mu minsi 30 y’agateganyo ariko aza
kujuririra icyo cyemezo.
Icyo gihe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rushingiye ku kuba hari impamvu
zikomeye zituma Semuhungu akekwaho ibyaha bibiri muri bitatu yari
akurikiranyweho icyakora kimwe cyo kiburirwa ibimenyetso.
Ibyaha
byabonewe ibimenyetso bifatika bituma Semuhungu Eric akomeza kubikurikiranwaho
afunzwe ni icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusakaza
amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe icyo gukangisha gisenyabanya
cyo cyaburiwe ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho.
Uwo mwanzuro
wafashwe icyo gihe ni wo uruhande rwa Semuhungu rwajuririye.
Iburanisha
ry’uyu munsi rigitangira, umwe mu bavoka bunganira Semuhungu nyuma yo gusoma
imyirondoro y’uregwa no kuyemeranyaho, yahise asaba ko urwo rubanza mu bujurire
na rwo rwashyirwa mu muhezo.
Yasabye urwo
rukiko ko nk’uko iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryashyizwe mu
muhezo bitewe n’uko ibyarivugiwemo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura
no mu bujurire ari ko byagenda.
Undi
wunganira Semuhungu na we yabishimangiye, agaragaza ko bitewe n’imiterere
y’ibyaha umukiliya wabo akurikiranyweho basanga byamugora kuburanira mu ruhame
yisanzuye mu gihe hari ibyo yaba asabwe gusobanura ndetse na Semuhungu ubwe
avuga ko ashaka kuburanira mu muhezo.
Uruhande
rw’Ubushinjacyaha rwagaragaje ko kuba urwo rubanza rwashyirwa mu muhezo bisabwe
n’ababuranyi nta cyo bitwaye, ariko rusaba urukiko kubisuzuma rukabifataho
umwanzuro.
Urukiko na
rwo ntirwazuyaje kubyemera rushingiye ku biteganywa n’amategeko ndetse no kuba
ababuranyi ubwabo ari bo babyisabiye, rwanzura ko rushyirwa mu muhezo ubwo
abari baje kurwumva n’abandi bari bagiye kuburanira muri icyo cyumba bose
basabwa gusohoka.
Like This Post? Related Posts