Mu gitondo
cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10
Werurwe 2026 nibwo z’intambara zitagira abapilote (drones) z’Igisirikare cya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe mu mujyi wa Goma.
Muri ibyo bitero byibasiye zimwe mu nyubako ziri mu gace k’abakomeye mu
mugi wa Goma byaguyemo umukozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku bana
(UNICEF),Umufaransakazi Carine Buisset
Urupfu rwe
rwateje akababaro gakomeye mu miryango mpuzamahanga n’imiryango ikora ibikorwa
by’ubutabazi ikorera muri aka karere karangwa n’umutekano muke.
Mu butumwa
bwo kwihanganisha umuryango we, inshuti ze n’abo bakoranaga Perezida w’Ubufaransa
Emmanuel Macron abinyujije ku rubuga rwa
X yihanganishije umuryango we,Inshuti ze nabo bakoranaga .
Yagize ati :
Umukozi w’Umufaransakazi wakoreraga UNICEF yiciwe mu mujyi wa Goma.Ku u
muryango we, inshuti ze n’abo bakoranaga, ndabagezaho ubutumwa bw’ihumure
n’akababaro k’Igihugu cyacu.
yanasabye
impande zose ziri mu makimbirane kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga
ibikorwa by’ubutabazi n’abakozi babikora, cyane cyane abakora mu bice
by’intambara bagamije gutabara no kurokora ubuzima bw’abaturage.
UNICEF ni
umwe mu miryango y’Umuryango w’Abibumbye ukora ibikorwa byo kurengera abana no
kubafasha kubona ubuzima bwiza, cyane cyane mu bihugu biri mu bibazo
by’intambara cyangwa ibiza.
Urupfu
rw’uyu mukozi w’ubutabazi rugaragaza ibyago abakozi b’imiryango mpuzamahanga
bakorera mu bice by’intambara bahura na byo, cyane cyane mu burasirazuba bwa République
démocratique du Congo, aho umutekano ukomeje kuba muke kubera ibikorwa
by’imitwe yitwaje intwaro.