• Amakuru / POLITIKI


Ingabo za Israel zirwanira mu kirere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe zagabye ibitero bikomeye bishya i Tehran mu murwa mukuru wa Iran.

Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko biriya bitero bishya byibasiye ibigo byinshi bya gisirikare n’iby’umutekano biri mu murwa mukuru wa Iran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu bice bitandukanye bya Tehran humvikanye uguturika, nyuma y’uko indege z’intambara na za drone za Israel bigabye ibitero ku nyubako bivugwa ko zifitanye isano n’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) ndetse n’izindi nzego z’umutekano za kiriya gihugu.

Abayobozi ba Israel bavuze ko iki gitero ari “igitero kinini kandi kigari” kigamije guca intege imiyoborere ya gisirikare ya Iran, no gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi bya gisirikare.

Ibi bitero bishya bibaye mu gihe hamaze hafi ibyumweru bibiri habaho guhangana gukomeye hagati ya Israel na Iran, aho buri ruhande rukomeje kugaba ibitero no kwihimura ku rundi.

Abayobozi ba Israel bavuga ko ibi biri mu mugambi mugari ugamije kugabanya ubushobozi bwa Iran mu bya misile no guhungabanya imikorere y’inzego zayo za gisirikare.

Abategetsi ba Iran na bo bemeje ko iturika ryumvikanye mu bice bimwe bya Tehran, ariko ntibatangaje ako kanya ingano y’ibyangiritse cyangwa niba hari abantu baba bahitanywe n’ibyo bitero.

Tehran kandi yamaze gutangaza ko izasubiza ku bitero bya Israel.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments