Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo, umugabo witwa Habimana Eric, yafatiwe mu iduka ari kwiba baramukubita bamugira intere.
Ibi
byabaye mu masaha ya Saa Mbiri za mu gitondo (8h00') kuri uyu wa Gatanu, tariki
ya 13 Werurwe 2026, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi
wa Kigali.
Uyu
mugabo wakubiswe akigirwa intere ku buryo no kuvuga byari bigoranye avuga ko
avuka mu Karere ka Nyagatare.
Abaturage
bamubonye akingura iduka ricururizwamo ibikoresho byakoreshejwe bagariye na BTN
TV bavuze uko byagenze.
Umwe
yagize ati:"Njyewe nari maze gufungura nsohotse nsanga uyu mugabo arimo arakingura iduka noneho
ambonye arirukanka, njye mugusubira mu nzu ndebye hano mbona nta ngufuri iriho
kandi hari hariho ingufuri imwe, ndungurutsemo nsanga arimo arapakira ibintu mu
gikapu niko guhita mpamagara."
Habimana
ukekwaho kwiba yakubiswe bikomeye n'umuhisi n'umugenzi kugeza ubwo nyir'izina
iduka yahageraga agashaka kumukubita umuhini ariko abanyerondo bakitambika.
Habimana
wafatiwe mu cyuho ari kwiba avuga ko asanzwe akora akazi ko gusudira mu
Gakinjiro ko mu Mujyi, agahakana ko asanzwe yiba ko ibyo yakoze yabitewe
n'ubusinzi.
Ukekwaho ubwo bujura yahise ajyanwa kuri Bridagade ya Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage basaba ko abajura bajya bafungwa burundu kuko barambiwe kwibwa ababibye bakikozayo (muri gereza) bagahita bagaruka.