Ubuyobozi
bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko buri mu myiteguro yo gusimbuza abasirikare
n’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya iterabwoba mu
Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ku
wa 13 Werurwe 2026, ni bwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Vincent
Nyakarundi, yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya gusimbura
bagenzi babo bari muri iyo ntara.
Iki
gikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare cya Kami giherereye i Kigali, kikaba
cyanitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Vincent
B. Sano.
Mu
mpanuro yatanze, Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko ubutumwa bwaryo
nyamukuru ari ukurinda abasivile no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje
guhungabanya umutekano muri Cabo Delgado.
Yabasabye
kandi kuzaba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, bagaragaza imyitwarire myiza,
ubunyamwuga no gukorera hamwe, anabasaba gukomeza gushyira umutima ku kazi
nk’uko bagenzi babo bari basanzwe muri ubwo butumwa babigenje.
U
Rwanda rwaherukaga gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa muri
Mozambique muri Nzeri 2025, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano n’ituze
muri iyo ntara.
Ubutumwa
bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique bushingiye ku masezerano
y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byagiranye mu 2021, nyuma y’uko
Mozambique isabye ubufasha mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Intara
ya Cabo Delgado yari yarazahajwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro kuva mu
2017, aho byahitanye abarenga 3,000, ndetse bigateza impunzi zirenga 800,000
zavuye mu byabo.
Icyakora,
kuva ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021, habaye impinduka zikomeye mu
by’umutekano. Mu mpera za 2023, ubuyobozi bwa Mozambique bwatangaje ko hejuru
ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hongeye kugaruka umutekano, bituma abaturage
benshi batangira gusubira mu byabo.
Like This Post? Related Posts