Abaturage
batuye bo mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe
n'umusore uri mu kigero cy'imyaka 28 y'amavuko bakunze kwiita 'Umwana w'igini'
kuko yabazereje abiba yafatwa bwacya abamufunze bakamubura.
Abagaragaza
iki kibazo batuye mu Mudugudu wa Kibuye, mu Kagari ka Kigoma, mu Murenge wa
Gasange, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Aba
baturage baravuga ibi nyuma y'uko mu ijoro ryakeye abajura bitwaje intwaro
gakondo bateye urugo rw'umugabo witwa Nsabimana Augustin, bagatobora inzu ye
bakamuwara ibicuruzwa byari mu isuka rye.
Yagize
ati:"Banyibye imifuka y'umuceri itandutu (6), umufuka umwe w'isukari,
injerekani ebyiri (2) z'amavuta, injerekani ya lisansi..."
Yakomeje
avuga ko ibintu byose yibwe bifite agaciro kari hagati y'ibihumbi 750.000Frw na
800.000Frw.
Abaturage
bavuga ko uwo bita umwana w'igini ari we wibye Nsabimana kuko yajeyitwaje
ibyuma by'imitarimba n'ibindi byuma bakoresheje bacukura inzu.
Bakomeje
bavuga ko ubiba ari uwo bita umwana w'igini kuko ngo afite ubumaji budasanzwe
kuko yihindura umuserebanya, bamufunga bwacya bakamubura ndetse n'abapolisi
baza kumufata bagose inzu agaca muri parafo akanyura hejuru bakamubura.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara
y'Iburengerazuba, SP Hamudun Twizeyimana, avuga ko ukurikiranyweho ubwo bujura
yamaze gutabwa muri yombi.
Ati:"Kugeza
ubu ntabwo turamenya ngo ni bande babikoze ariko iperereza rya tangiye n'Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahageze. Gusa, hari umwe umwe mu bakekwa
wafashwe ariko iperereza rirakomeje."
Abaturage
bavuga ko uwafashwe ari uwo basanzwe bakekaho ubujura ari na we bita' umwana
w'igini' bagasaba ko bahabwa ubutabera agahanwa byihanukiriye.
Itegeko
no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,
ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba,
ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri
(2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko
atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu
cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.