Perezida wa
Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari
we yagize Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gusesa Guverinoma mu cyumweru
gishize.
Perezida
Col. Michael Randrianirina, yafashe ubutegetsi mu Ukwakira umwaka ushize nyuma
y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga uwari Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina,
waje no guhunga kubera ibibazo by’ubukungu yananiwe gukemura.
Col. Michael
Randrianirina akijya ku butegetsi yasezeranyije impinduka mu nzego zitandukanye
ndetse Ibiro bye byemeje ko kuba Mamitiana Rajaonarison ari we ugiye kuyobora
Guverinoma azabikora mu buryo buboneye no kugarura icyizere mu baturage.
Mu muhango
wabereye mu biro bye ugatambutswa kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 15 Werurwe
2026, Randrianirina yavuze ko bageze mu bihe byo guhindura ibintu kandi Igihugu
gikeneye abantu b’inyangamugayo bagira amahame bagenderaho, yongeraho ko yiteze
ubunyangamugayo kuri Minisitiri w’Intebe mushya.
Nubwo mu
cyumweru gishize ari bwo uyu Mukuru w’Igihugu yasheshe Guverinoma ariko
ntiyigeze atanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo; ariko biteganyijwe ko muri iki
cyumweru ari bwo azashyiraho abandi bayobozi bagize Guverinoma nshya.
Like This Post? Related Posts