Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023, Nibwo u Burusiya bwohereje mu kirere icyogajuru ku kwezi aho kigiye gukorera iperereza.
Iki cyogajuru kizamara umwaka ku kwezi cyahagurutse i Moscow, kizagera mu gace kabarizwamo ukwezi mu gihe cy’iminsi itanu uhereye ku munsi cyahagurukiyeho noneho kikaba kitezweho gukorera ubushakashatsi ku butaka buboneka kuri uwo mubumbe ku buryo gishobora kubuzana ku Isi igihe kizaba cyagarrutse.
Ubu butumwa ni ubwa mbere u Burusiya bukoreye mu isanzure kuva ikigo cyabwo kibishinzwe, Roscosmos, gihagaritse imikoranire n’ibihugu byo mu
Burayi kubera intambara yo muri Ukraine.