• Amakuru / MU-RWANDA


Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Club Hotek TSS, ryashyize ku isoko ry’umurimo abasoje amasomo 419 bahawe impamyabushobozi zo gukora mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, aho iri shuri riherereye, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Abasoje amasomo bize amashami atandukanye yigishwa muri iri shuri arimo; Kogosha, Gutegura amafunguro no Gutunganya imisatsi. Aya masomo yigishwa muri gahunda y’umwaka umwe (amezi 12).

Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iri shuri bavuga ko bize neza ndetse bakaba baranakoze imenyerezamwaga neza mu bigo bitandukanye maze bituma bahita babona akazi.

Umwe mu barangije amasomo yagize ati:’’Nize ubutetsi, ubu nishimiye ko nasoje amasomo yanjye. Ni ibyishimo kuba nsoje amasomo kandi narize mu kigo cyiza gitanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Byongeye kandi ndashimira Club Hotek kuko n’ishuri ridushakira imenyerezamwuga ubu njye aho nakoze nitwaye neza bahita bampa akazi, ubu meze neza cyane.’’

Mugenzi we yunzemo agira ati:’’Nasoje kwiga mpita jya gukora imenyerezamwuga bitewe n’ubumenyi babonaga mfite bahise bampa akazi, ubu ndakora, ndi Umuyobozi w’inzu itunganya imisatsi (Manager) kandi mbifatanya no gukoramo nanjye ntunganya imisatsi.’’

Lando The Baba ni umunyeshuri wasoje amasomo mu ishimi ry’ubwogoshi muri iri shuri, avuga ko umwuga w’ubwoshi yize wamugiriye akamaro kuko wamuhuje n’abantu bakomeye akajya abogosha barimo umuhanzi The Ben ndetse n’abandi kugeza n’ubwo banamutegeye indege akajya kogosha umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya witwa Otire Brown.

Yakomeje avuga ko yagiye no mu gihugu cya Tanzania ajyanye na The Ben, naho yogoshayo abahanzi batandukanye ubu akaba amaze kwiteza imbere abikesha uwo mwuga w’ubwogoshi.

Umuyobozi wa Club Hotek, Bizimana Martin, avuga ko kuba iri shuri ritanga ubumenyi bukenewe k’isoko ry’umurimo ari byo bituma abanyeshuri baryigamo baba bafite amahirwe angana na 90% yo guhita babona akazi.

Yagize ati:’’N’ibintu bigaragarira amaso kuko abantu barenga 1000 ntabwo baza badafite icyo baje gushyigikira. Ubumenyi duha abanyeshuru bubageza ku isoko ry’umurimo kandi n’ishuri ribibafashamo, aho tubashakira imenyerezamwuga kandi na nyuma yahoo tugira uruhare binyuze mu bafatanyabikorwa ba Club Hotek TSS tubasabira akazi.’’

Bizimana yakomeje avuga ko badafasha abanyeshuri barangije muri Club Hotek TSS kubona akazi gusa kuko banabafasha kuba banakihangira akabo kuko mubyo bigishwa harimo no kwihangira imirimo.

Ati:’’Kugeza ubu harimo abashinze inzu zitunganya imisatsi zabo hanyuma bakagaruka bagaha akazi bagenzi babo biganye.’’

Renzaho Jean Damascene, umwe mubagize inama y’ubutegetsi muri Club Hotek TSS, avuga yishimira kuba imyumvire ku bantu bafataga imyiga nk’idafite agaciro igendahinduka ubu abize imyuga bakaba bagira uruhere mu iterembere ry’igihugu.

Yagize ati:’’Mu gihe cyo hambere wasangaga nko mu cyaro abantu bigira kuba abarimu cyangwa abaganga kuko ababyeyi bababwiraga ko bagomba kuba bo... Baranavugaga ngo umwana w’umufundi arabwirwa ntaburara ariko leta ivuga ko atabwirirwa kandi ntagomba no kuburara ndetse akanafasha no mu iterambere ry’igihugu.”

Ishuri rya Club Hotek TSS ryakira abanyeshuri batandukanye harimo abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakahakura impamyabushobozi mu mashami atandukanye. Uretse kuba iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri abo ari bo bose basanganywe impamyabushobozi runaka rinakira abacikije amashuri muri ayo masomo y’igihe gito.


Akanyamuneza kuri kose ku banyeshuri basoje amasomo yabo 


Ishuri rya Club Hotek TSS ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 400


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments