Umuhanzi
w’icyamamare akaba n’umunyabigwi muri
Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yatangaje ko yababariye
mugenzi we King Saha (amazina ye bwite ni Mansur Ssemanda) nyuma y’amakimbirane
yari amaze igihe hagati yabo mu ruhame.
Aba bahanzi
bombi bari bari bamaze igihe kinini batumvikana,
aho King Saha yigeze kunenga Chameleone ku mugaragaro, ibintu byateje umwuka
mubi mu ruganda rwa muzika muri Uganda.
Mu kiganiro
yagiranye n’umunyamakuru wo kuri YouTube, Chameleone yavuze ko nta nzika
agifitiye King Saha, ashimangira ko yamaze kumubabarira.
Yagize ati: “Sinigeze
ngira ikibazo na King Saha. Naramubabariye ku makosa yo mu gihe cyashize.
Ashobora kuba yaratewe n’abandi bamushishikarije kumvuga nabi , ariko ubu byose
ni byiza.”
Chameleone
yanagaragaje ko akimufata nk’umwana yareze mu muziki, ashimangira ko umubano
wabo urenze ayo makimbirane yabayeho.
Yongeyeho ko
akomeza kumufata nk’umwe mu bantu yafashije mu rugendo rwe rwa muzika, anavuga
ko yiteguye gukomeza kubungabunga uwo mubano nubwo habayeho kutumvikana mbere.
Kuba aba
bahanzi bongeye kumvikana ni inkuru nziza ku bakunzi babo, bakomeje gukurikira
umubano wabo kuva kera.
Abasesenguzi
bavuga ko iyi ntambwe yo kubabarirana ishobora gufasha mu gusubiza umubano
mwiza hagati y’aba bahanzi no guteza imbere ubumwe mu ruganda rwa muzika muri
Uganda.
Like This Post? Related Posts