-
Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Abantu
babiri barimo abapilote b’indege bapfuye, mu gihe abandi 41 bakomerekeye mu
mpanuka ikomeye yabereye ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi
mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 23
Werurwe 2026, ubwo indege ya Air Canada Express yavaga i Montreal muri Canada yerekeza i New York yagonganaga n’imodoka y’abashinzwe kuzimya
inkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege.
Abapfuye
ni umupilote n’umwungirije, mu gihe abakomeretse 41 barimo abagenzi ndetse
n’abakozi bashinzwe ubutabazi. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege
muri New York na New Jersey bwatangaje ko 32 muri abo bamaze gusezererwa kwa muganga
kuko batari bafite ibikomere bikomeye.
Amakuru
yatangajwe n’ibinyamakuru birimo ABC News agaragaza ko iyi
mpanuka ishobora kuba yaratewe n’ikibazo cy’itumanaho hagati y’abayobora
ingendo z’indege n’abatwara imodoka y’ubutabazi.
Iyi
ndege, yari ifite nimero ya Flight 8646, yari yamaze guhabwa uburenganzira bwo
gukoresha umwe mu mihanda ikoreshwa n’indege (runway), mu gihe imodoka izimya
umuriro na yo yari yemerewe kuhagenda igiye gutabara indi ndege yari
yagaragayemo impumuro y’umwotsi.
Mu
gihe gito cyane, iyo modoka yari igenda ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha
yahuriye mu muhanda n’indege irayigonga, igice cy’imbere cy’indege kirangirika
bikomeye, abapilote bahita bapfa.
Amajwi
yafashwe y’abari mu munara uyobora indege yumvikanyemo basaba imodoka
guhagarara, ariko byari byatinze kuko indege yahise iyigonga mu masegonda make.
Iyi
ndege yari itwaye abagenzi 72 n’abakozi bane, ikaba yari mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 ikorwa n’isosiyete Jazz Aviation.
Nyuma
y’iyi mpanuka, inzego zishinzwe indege muri Amerika zahise zihagarika
by’agateganyo ingendo zose ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia, bituma indege
zirenga 400 zisubikwa.
Iki
kibuga cy’indege kiri mu by’ingenzi cyane muri Amerika, kuko buri munsi
kinyurwaho n’indege zigera kuri 900.
Kugeza
ubu, iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka n’uko
yakumirwa mu gihe kiri imbere.

Like This Post?
Related Posts