• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu  wa Mbere  Tariki ya 23Werurwe 2026 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera, habereye Inama y’abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’.

 Iyi nama yiswe ‘Central and Local Government Meeting’ igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye.

Iyi nama ihuza abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ibaye mu gihe hashize imyaka ibiri hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2.

 Igiye kuba umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo Igihugu cyiyemeje kuzaba cyagezeho mu myaka itanu ya NST2 [2024-2029], ibishobora kuba byarakomwe mu nkokora, ibisubizo bishoboka ndetse n’ingamba zafatwa n’inzego zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bagezweho ibyo bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.

Iyi nama kandi yahawe umwihariko wo kuganira ku bijyanye no kubaka Umuryango Nyarwanda, ushoboye kandi utekanye nk’imwe mu nshingano z’ibanze z’inzego z’ibanze ndetse umuryango ukaba ari wo shingiro ry’Igihugu. Indi ngingo iganirwaho muri iyi nama ni ukunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose, kugira ngo umuturage akomeze kuba ku isonga nk’uko ari yo ntego Igihugu cyihaye kandi gishyize imbere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimangiye ko mu myaka 25 ishize Igihugu gishyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, hari byinshi byagezweho.

Birimo guha uruhare umuturage mu bimukorerwa byageze kuri 88.4% mu 2025; serivisi 232 zitangwa n’inzego z’ibanze mu gihe ingengo y’imari zikusanya yavuye kuri miliyari 48.2 Frw muri 2016 igera kuri miliyari 98.5 Frw mu 2025. Ati “Twakwishimira kandi ko inzego z'ibanze zazamuye ubushobozi bigaragara mu gukoresha no gucunga umutungo wa Leta aho ubu uturere 27 twabonye igipimo cya “Ntamakemwa” n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu 2024 mu gihe mu 2018 nta na kamwe kayibonaga.

Mu ijambo rye  Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abayobozi ko bakwiye kumenya neza ibibazo abaturage bahura nabyo no kubikemura ku gihe, by’umwihariko nk’urwego rw’ubuhinzi rukunze guhura n’ibibazo kandi rufatiye runini abaturage.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Mbere, mu nama yahuza abayobozi b’inzego za Leta zo ku rwego rw’Igihugu n’izo mu nzego zegerejwe abaturage, ifite insanganyamatsiko igira iti ” Umuturage ku isonga.”

Iyi nama yiswe “Central and Local Government Meeting” iri kubera Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ingamba za Leta, ndetse no gukurikirana imyanzuro yagiye ifatirwa mu zindi nama.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr.Justin Nsengiyumva yagarutse ku ngingo z’ingenzi zikwiye gushyirwamo imbaraga harimo no kuba abayobozi bagomba kumenya ibibazo by’abaturage no kubikemura ku gihe.

Yatangaje ko ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi, rukunze guhura n’imbogamizi zishobora gutuma abahinzi bagira igihombo ndetse bikagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa mu gihugu.

Yagize ati “Dufashe urugero nko mu buhinzi, twese tuzi imbogamizi uru rwego rukunze guhura nazo, kandi ari rwo rufatiye runini benshi mu baturage bacu.

Mu bice bimwe by’Igihugu abahinzi bahura n’ikibazo cy’amapfa mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, abandi bakagira imvura nyinshi cyane mu gihembwe cya kabiri, yangiza imyaka, igateza abahinzi igihombo, ndetse ikanatuma tutihaza mu biribwa.”

Dr. Nsengiyumva yakomeje asobanura ko imbogamizi nk’izi ziri kwiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere, bityo abayobozi bagomba kwitegura guhangana nazo.

Yavuze ko kuba hafi y’abaturage ari uburyo bwo kumenya neza aho ikibazo kiri no kugishakira ibisubizo.

Ati “Iyo mwegereye abaturage, muba mushobora kumenya imirenge yibasiwe n’amapfa, mukamenya ahabaye imyuzure, mukamenya abahinzi batabona inyongeramusaruro ndetse mukamenya n’abatarabashije guhingira ku gihe.”

Minisitiri w’Intebe yanashishikarije abayobozi gutanga inama ku baturage ku buryo bakoresha imbuto nziza, gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zibateza imbere, ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho abayobozi ubwabo batabashije gukemura ikibazo ku rwego rwabo, kugira ngo Leta itange ubufasha.

Yibukije ko gukorera hafi y’abaturage bitareba gusa urwego rw’ubuhinzi, ahubwo ko ari inshingano z’inzego zose z’ubuzima bwabo.

Ati “Buri muyobozi wese agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira gushakira ibisubizo bifatika ibibazo bahura nabyo.”

 






 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments