• Amakuru / MU-RWANDA


Mukankusi Frida ni umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 75 atuye mu Mudugudu wa  Cyeru akagari ka Kayonza Kayonza mu Murenge wa Mukarange. Avuga ko mu kwezi kwa Karindwi kwa 2025 aribwo yakoze impanuka nigare ibyamuviriyemo ubumuga. 

Mukankusi avuga ko kuri ubu ntacyo ashobora kuba yakora ndetse ngo ubuzima abayemo ubuyobozi bwinzego zibanze burabuzi. Uyu Mukankusi ni umwe mu baturage batangirwa ubwisungane mu kwivuza ariko ngo kubera kwirirwa yicaye mu rugo inzara igiye kuzahamwicira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Mukarange Bwana Murekezi Claude ku murongo wa Telephone aganira n itangazamakuru rya Bplus TV yavuze ko ikibazo cyuyu muturage atari akizi bityo ko agiye kugikurikirana.

Mukankusi Frida usaba gufashwa yemeza ko agifite imbaraga yakoraga akishakira ibimutunga ariko kuri ubu ngo imbaraga zabaye nke ndetse yewe ngo yagerageje kwegera ubuyobozi bwinzego zibanze ariko ntibwagira icyo bumumarira.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments