Butera Knowless uri mu bahanzi
bamaze igihe kirekire mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko hatagize igihinduka mu
2027 ateganya gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena.
Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo
yaganiraga n’abakunzi b’umuziki we binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Umwe mu
bakunzi be yamubajije igihe ateganya gutaramira abakunzi be muri BK Arena,
amusubiza ko ari mu myiteguro y’iki gitaramo ateganya gukora umwaka utaha.
Yagize ati “ ntimugire ikibazo nihatabaho impinduka nzabataramira
muri BK Arena umwka utaha
Butera Knowless yujuje imyaka 15
mu muziki kuko yawutangiye mu 2011. Ni umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe
bahagaze neza mu Rwanda.
Mu 2011 ubwo Butera Knowless
yatangiraga umuziki yahise asohora album ya mbere yise ‘Komeza’, mu 2013
asohora iyo yise ‘Uwo ndi we’, ‘Butera’ yasohoye mu 2014, ‘Queens’ yasohoye mu
2016 na ‘Inzora’ yasohoye mu 2021.
Butera Knowless uretse kuba umuhanzi mwiza, ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music isanzwe inamufasha mu bijyanye na muzika, aba bakaba barakoze ubukwe mu 2016.