• Imikino / FOOTBALL

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura irushanwa rya FIFA Series 2026, batangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026 bahita banatangira imyitozo.

Abageze mu mwiherero, ni abakina imbere mu Gihugu n’abandi bamwe bakina hanze y’Igihugu barimo n’abazaba bakinira Amavubi ku nshuro yabo ya mbere.

Bakigera mu mwiherero, aba bakinnyi bahise banatangira imyitozo, yakorewe ku kibuga cy’ubwatsi kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Abakinnyi bashya bose bahamagwe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, bakoranye na bagenzi babo iyi myitozo.

Amavubi ari mu itsinda A aho ari kumwe na Grenada bazakina umukino wa mbere, Estonia na Kena. Iri tsinda rizakinira kuri Stade Amahoro tariki ya 27 Werurwe 2026.

Itsinda B ririmo Macau, Aruba, Tanzania na Liechtenstein. Iri rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 26 Werurwe 2026.

Amakipe azatsinda muri buri tsinda, azahurira ku mukino wa nyuma mu gihe azatsindwa azakinira umwanya wa gatatu. Itsinda A rizakina umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu ku wa 30 uku kwezi mu gihe mu itsinda B bo bazakina ku wa 29 uku kwezi.

 Kugura itike yo kureba iyi mikino, ni uguca kuri *939*3*2# ugakurikiza amabwiriza. Abazagura amatike yo kureba iri rushanwa, bazabona amahirwe yo gutombora ibihembo birimo imodoka.

 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments